Muhanga: Ibiro by’Umurenge wa Shyogwe bigiye kubakwa
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, aratangaza ko mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’Imari 2026-2027, hazatangira imirimo yo kubaka inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Shyogwe no kuvugurura inyubako y’Akagari ka Mubuga.
Ni inyubako izaba yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, ikazuzura itwaye miliyoni zisaga 600frw, ikaba izatangira kubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2026-2027.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline atangaza ko umwaka ushize w’ingengo y’Imari, warangiye imirongo migari isaga 120 bari bihaye mu gukura abaturage mu bukene no kubaka ibikorwa remezo by’ibanze yose ishyizwe mu bikorwa.
Mu byakozwe harimo kubaka amasoko ya Cyakabiri na Nyabisindu, kandi yose yatangiye gukora, kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi, kubaka amashuri, ibigo by’ubuvuzi, n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Abaturage kandi bakomeje kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo, nk’aho abo mu Mudugudu wa Murambi mu Murenge wa Shyogwe biyujurije inyubako y’ibirilo byawo, yatwaye asaga miliyoni 30frw, mu gihe Akarere ka Muhanga katanze ikibanza cy’iyo nyubako yatashywe ku ya 04 Nyakanga 2026 hizihizwa Kwibuhora ku nshuro ya 32.
Kayitare avuga ko kuba abaturage baragize uruhare mu kwiyubakira ibiro by’Umudugudu, byoroheje gukemura ibibazo by’inyubako za Leta, aho Akarere kahise gahabwa ingengo y’imari yo gutangira kubaka inyubako y’Umurenge wa Shyogwe.
Agira ati, "Muri ibyo bikorwa bisaga 100 biteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Inama njyanama y’Akarere yatwemereye amafaranga yo kububakira ibiro by’Umurenge, kuko namwe mwiyubakiye iby’umudugudu, ntabwo twagira inyubako nziza y’umudugudu ku Murenge no ku Kagari hadasobanutse".
Kayitare kandi avuga ko hagiye gutangira kubakwa ikigo kinini cy’urubyiruko, kizaba kirimo ibibuga by’imikino y’amaguru, imikino y’amaboko, n’iya gakondo kandi ibibuga bikubakwa ku buryo bufasha n’abafite ubumuga kwidagadura.
Agira ati, ni ikigo kini kizaba cyubatswe kuri hegitari enye, hazaba harimo ibibuga by’abafite ubumuga n’abatabufite, imikino gakondo, gukina igisoro, kuko icyo kigo kizaba gikubiyemo ibishingiye ku muco wacu, inyubako z’imyuga n’ubukorikori n’aho kubicururiza, ku buryo nibura urubyiruko rusaga 2.000 ruzajya ruhirirwa kandi rufite ibyo rukora".
Avuga ko bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2026, icyo kigo kizatangira kubakwa.
Shyogwe ikwiye kwitegura kwakira ibikorwa by’iterambere
Kayitare avuga ko Abatuye Umurenge wa Shyogwe umaze kwemezwamo site zisaga eshanu z’imiturire, ariko hakanagurirwa ishoramari ry’ubucuruzi, bityo ko abantu baturiye Umuhanda Kigali- Muhanga, barushaho kwitwgura gukora ishoramari, hafi y’umuhanda hakubakwa inzu z’ubucuruzi.
Akarere ka Muhanga kazakoresha asaga miliyali 37frw, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2026-2027.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|