Muhanga: Bungutse impanuro ku nyabutatu y’umugore mu muryango
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bungutse impanuro ku gisobanuro n’akamaro k’inyabutatu y’umugore mu muryango Nyarwanda, kandi bigiye kurushaho kubafasha kunoza kurangiza inshingano zabo za buri munsi.
Inyabutatu y’umugore mu muryango (Triple role) isobanurwa nko kuba umugore afite inshingano eshatu agomba kubahiriza mu muryango, zirimo kwita ku muryango we n’abawugize, kurera abana no gukorera cyangwa kwinjiriza Umuryango umutungo, ndetse no kwitabira ibikorwa by’ubuyobozi mu nzego za Leta cyangwa z’abikorera.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga Marceline Mukasekuru,agaragaza ko inyabutatu y’umugore mu muryango, no mu buyobozi bisaba kwigirira icyizere, kandi agafatanya n’abagore bagenzi be gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, kuko nawe awutuyemo akanamenya ibibazo biwubamo bityo bikamuhesha ubushobozi, bwo kubasha kubikemura.
Ku kijyanye na kirazira zo mu muryango hagaragazwa ko umugore agendera ku ndangagaciro zisanzwe, ariko ko aba akwiye kugira icyo arenzaho nko kwihangana no kwigomwa, kumenya gufata umwanzuro ariko utabangamiye abandi, no gufata ibyemezo mu nyungu rusange.
Assoumpta Yakaragiye avuga ko Umugore mu rugo nka mutimawurugo iyo atakaje inshingano, urugo ruba rurangiye, kuko ibibazo byugarije umuturage atari bimwe by’ubukene gusa, kuko n’urugo rwinjiza amafaranga rushobora guhura n’ibyo bibazo, ari nayo mpamvu agomba kumenya gucunga neza umutungo winjiye mu rugo.
Agira ati, "Bimwe mu bibazo bireba umugore agomba kugira uruhare mu kubikemura, habaho kuba abantu badafite aho gutura, kuba mu nzu zidahesha Umunyarwanda agaciro, abadafite ubwiherero cyangwa ubutameze neza, n’ibindi bibazo bigenda bivuka, birimo guta amashuri kw’abana, guterwa inda zitateganyijwe, inzererezi, n’ikibazo cy’isuku nkeya mu miryango".
Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushakikiye kuri FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko inzego zose z’abagore zikwiye kuganira ku buryo bwo guhuza inshingano z’inyabutatu ku mugore, kugira ngo amenye uruhare rwe mu gukemura ibibazo byugarije Umuryango kandi agakora n’Inshingano ze neza.
Agira ati, "Turabasaba guhora twisuzuma buri munsi tukabihuza n’aho dutuye, tukitwara neza kugira ngo tubere urubyiruko icyitegererezo, kandi nibwo abana bazatureberaho muryango n’Inshingano zacu, kuko aribwo intero tuzatera izikirizwa na bose".
Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi kandi baganiriye ku mikorere n’imikoranire y’inzego z’Urugaga rw’Abagore n’Imyitwarire ikwiye kuranga Umunyamuryango, n’inshingano Nyabutatu z’Umugore w’Umuyobozi n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa rya Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi 2024-2029.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|