Muhanga: Abagore barishimira ko batagihezwa mu mirimo imwe n’imwe

Abagore bo mu Karere ka Muhanga barishimira urwego rw’iterambere bagezeho, kubera amahirwe Igihugu cyabahaye, bakaba batagihezwa mu mirimo imwe n’imwe nk’uko byahoze mbere.

Imwe muri iyo mirimo mu bagore batuye mu mujyi wa Muhanga batinyutse gukora, harimo iyo gutwara ibinyabiziga, kwigisha kubitwara no kubikanika, ndetse harimo n’abashinze ibigo byigisha iyo mirimo bikaba bibinjiriza amafaranga.

Muri abo bagore harimo abatwara abagenzi kuri moto, abatwara amagare n’imodoka, kandi byari byaragizwe nk’umuco ko nta mugore wakwitabira iyo mirimo.

Umwe muri abo bagore agira ati, "Uyu munsi turishimye, ibaze ko kera nta mugore watwaraga imodoka, iyo wamubonaga atwaye, abantu barahururaga, bagashungera, ariko batabyishimiye, none ubu ni ibisanzwe, imodoka barazitwara, kandi hari benshi bifasha mu kazi bakiteza imbere".

Umugore utwara moto agira ati, "Njyewe nigisha abantu amategeko y’umuhanda, kuri moto yanjye, ntawe utinya kumpa akazi ngo ni uko ndi umugore, ni iby’agaciro kuba twarahawe ijambo, twese tugahabwa amahirwe ku Gihugu cyacu tugakora tukiteza imbere".

Naho utwara igare agira ati, "Uretse no gukorera amafaranga, igare ni igikoresho cya Siporo, abagore bakeneye gukora Siporo y’igare bakagira ubuzima bwiza, byose tubikesha imiyoborere myiza, idaheza abagore ku mirimo n’amahirwe runaka".

Gukora cyane bituma bafasha ingo zabo n’abatishoboye

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, abagore biteje imbere bagabiye inka bagenzi babo, banabafasha kubona ibikoresho by’isuku yo mu rugo n’ibiryamirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ibyo abagore bagezeho, byaturutse ku mahirwe Igihugu cyabahaye, kandi ko ntawe ukwiye kongera kuyabavutsa, kuko byatanze umusaruro.

Yagaragaje kandi ko kuri uwo munsi ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe imbogamizi zikibangamira umugore mu iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange, n’ingamba zo gukuraho izo mbogamizi.

Agira ati, "Turasaba gukomeza kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kuko umuryango ari wo rufatiro rw’Igihugu, iyo urimo amakimbirane nta terambere wageraho, bikagira ingaruka no ku Gihugu muri rusange".

Ubuyobozi bugaragaza ko uko umugore agira uruhare mu gukora imirimo imuteza imbere mu muryango, ari nako abana bavuka bahabwa uburere bwiza, kwimakaza umuco w’ubufatanye mu muryango, no guha abana umuco mwiza, bigatanga icyizere cyo kugira umuryango mwiza w’ejo hazaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka