Muhanga: Abafatanyabikorwa barasabwa guhindura uburyo batangamo inkunga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, guhindura uburyo batangamo inkunga ku bagenerwabikorwa, kugira ngo abaturage bagere ku iterambere rirambye.

Babisabwe mu Nteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, JADF Muhanga, aho basabwe gufasha guhindura imyumvire mbere yo gutanga ubwo bufasha.

Ahereye ku mateka yo gufasha mu Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yagaragaje ko gukomeza guha abaturage ibyo bakeneye bifatika byangije Umuryango Nyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, asaba abafatanyabikorwa guhindura uburyo batangagamo ubufasha
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, asaba abafatanyabikorwa guhindura uburyo batangagamo ubufasha

Avuga ko uko guha Abanyarwanda ibintu bifatika, byafashije gukemura ikibazo cy’ako kanya, ariko byanabahinduye imitekerereze, kugera n’ubwo imyumvire imanuka, ku gipimo cy’uko umuturage atagishaka no kwiyubakira ubwiherero.

Anagaragaza ko gufasha abaturage mu bintu bidahindura imyumvire, byatumye hari tumwe mu Turere twagaragayemo, abakobwa babyarira iwabo ngo bakunde bahabwe inkunga.

Avuga ko hari n’abakomeje gufashwa bishyurirwa Mituweli n’ubundi bufasha, hashira igihe ariko abantu bagumya gukena cyane, kugeza n’ubwo umuturage adashaka gukubura mu rugo rwe.

’Mufashe abaturage guhindura imyumvire mbere yo kugira ibyo mubaha’

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, asaba ko abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guhindura imyumvire, kuko ni nayo ituma ibyo bafashishijwe bibagirira akamaro.

Agira ati, "Ntabushobozi twabona duha buri muntu ngo abeho neza, uretse kumufasha guhindura imyumvire nawe akikorera, akiteza imbere".

Kayitare atanga urugero ku muryango witwa Potocaz, ufasha ibigo by’amashuri kugaburira abana ku ishuri mu bigo bisaga 10, ko bakwiye gutekereza uko bizagenda ubwo umushinga wahagarara ababyeyi batariteganyirije, cyangwa batiteguye, agasaba ko hashyirwaho ibyo umuntu aba yujuje ngo ashyirwe muri iyo Porogaramu.

Agira ati, "Umubyeyi w’unwana mufasha akwiye kugira ibyo abanyujuje, nko Kuba afite isuku iwe, afite ibiti by’imbuto, kuba ababyeyi barasezeranye, kuba mufite Mituweli, nta mwana ufite imirire mibi, kugira ingarani ishyirwamo imyanda, ibyo bikaba nk’ibyo umubyeyi yujuje mbere yo kumushyira muri iyo Porogaramu, ibyo bizafasha igihe utanga ubwunganizi kuzaziba icyuho igihe inkunga izaba ihagaze".

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Muhanga Telimbere Innocent, avuga ko kugera kubyo biyemeje bisaba gushyiramo ingufu, kandi ko bishoboka kugera ku ntego.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert, avuga ko uruhare rwa JADF Muhanga ari ingirakamaro mu iterambere ry’Akarere, ariko bakwiye gukomeza kwicarana bagashakira hamwe ibisubizo.

Agira ati, "Ndabasaba guhindura imyumvire y’abaturage kugira ngo tubarememo umuco wo kwigira, mudufashe kandi gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gukura abaturage mu bukene, hashingiwe ku bikorwa bifatika".

Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, avuga ko hari amafaranga ahabwa abatishoboye bitakurikiranwa ntihagire igikemuka
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, avuga ko hari amafaranga ahabwa abatishoboye bitakurikiranwa ntihagire igikemuka

Avuga ko gutanga amafaranga nk’inkunga ntakibazo kirimo, ariko ibyiza ari ugukurikirana kugira ngo hamenyekane uko iyo nkunga yagize akamaro.

Agira ati, "Hari abafatanyabikorwa bigeze guha inkunga y’amafaranga, bamwe bitwa abazunguzayi kugira ngo bahindure ubuzima bave mu muhanda, ariko nyuma y’igihe gito bahise bawugarukamo urumva ko iyo nkunga ntacyo yabamariye".

Asaba kandi gukomeza kugira uruhare, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, no kurwanya no guca burundu igwingira ry’abana.

Hari ibyo abafatanyabikorwa bemeye guhindura

Ubuziranenge Odille ushinzwe guhuza ibikorwa by’Umushinga Brac wita ku iterambere, avuga ko nyuma yo kuganira b’inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, yavuze ko hari ibyo bagiye kurusha kwitaho.

Avuga ko abagore n’abakobwa ndetse n’urubyiruko, basanzwe bakorana ariko noneho bagiye gukurikirana uko inguzanyo bahabwa zikoreshwa, uko zunguka n’ibibazo abazifashe bahuye nabyo.

Agira ati, "Twebwe tugiye kurushaho gukurikirana uko abakoresha inguzanyo dutanga bazibyaza umusaruro, kuko hari igihe tutabashaga kumenya uko abaturage bitabira gukoresha neza inguzanyo zacu.

Abitabiriye Inteko rusange ya JADF Muhanga, basabwe kugira uruhare muri gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene, na bo biyemeza kugira ibyo bahindura
Abitabiriye Inteko rusange ya JADF Muhanga, basabwe kugira uruhare muri gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene, na bo biyemeza kugira ibyo bahindura

Izo nguzanyo batanga ziri kuva ku bihumbi 150frw kugera kuri miliyoni ebyiri, ikishyurwa kugeza ku mezi atandatu, ku nyungu ya 0.6%, ku bagitangira, hakaba n’inguzanyo y’abasanganwe imishinga igera kuri miliyoni 20frw nayo yunguka macye.

Alphonse Munyakayanza wo muri CARITAS Diyosezi ya Kabgayi, nawe yemera ko Hakwiye impinduka mu gufasha abaturage batishobiye, ariko hari n’abagoranye guhinduka bakifuza guhabwa ibintu bifatika.

Agira ati, "Ubu hari abo dusanga mu kwigisha bakinubira ko Caritas itagitanga ibintu, twarabitangiye rero kandi tuzakomeza kubasobanurira ko kwigira bisaba kugira ibyo bigomwa, haba mu byo binjiza no mu byo basohora".

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga mu iterambere JADF Muhanga kandi, basabwe gufasha guhindura imyumvire mu baturage bafasha, bakitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko inkunga idaherekejwe n’amagara mazima ntacyo imaze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka