Muhanga: Abacuruza amafunguro basabwe kurwanya umwanda

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, buributsa abafite za Resitora kwita ku isuku y’aho bategurira n’aho bakirira amafunguro, kugira ngo batangiza ubuzima bw’abo bakira.

Babyibukijwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’isuku n’isukura, kiri kugana mu minsi ya nyuma muri uku kwezi kwa Gashyantare 2026.

Ubwo bukangurambaga budasanzwe bw’ibanze ku kugenzura isuku, mu mujyi wa Muhanga ahahurira abantu benshi, by’umwihariko mu bakora ubucuruzi bwa Resitora, amaduka, aho batunganyirizwa imisatsi n’ubwiza, n’aho bategera imodoka.

Bamwe mu bakorera mu mujyi wa Muhanga bagaragaza ko hari ibyo bagenda bakosora, ariko inzira ikiri ndende, n’ubwo bafite amabwiriza agenga isuku n’isukura atangwa n’Ubuyobozi.

Bimwe mu bigaragara abacuruzi bataranoza, by’umwihariko aho bategurira amafunguro (Restaurant) mu mujyi wa Muhanga, harimo gusukura mu gikoni, nk’aho usanga ibyo batetse bidapfundikiye, n’ibyasigaye bidahita bishyirwa ahabugenewe.

Hari kandi umwanda mu bikoni uterwa no gukoresha amakara, bikagorana ku gusukura ibyo batekamo n’aho batekera, no kwita ku isuku y’abakozi muri rusange.

Nyuma yo gusura izo Resitora hatanzwe ubujyanama bwo gukosora bimwe na bimwe, kandi ba nyirazo bemera gushyiramo imbaraga.

Umwe agira ati “RPF ni umubyeyi wacu iyo mudusuye tubigiraho byinshi, mbere twumvaga kudukebura ari ukuduhohotera, ariko ubu niyemeje ko niba nari ngeze kuri 50%, ibyo ubuyobozi bwangiriyeho inama, ndakomeza kubinoza".

Undi agira ati, "Bangiriye inama yo kureka gukoresha amakara kuko ateza umwanda, nanjye ndabibona kandi turi gutegura uburyo bwo kongera inzira za Gaz n’amashyiga kugira ngo turusheho kunoza isuku".

Umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko bakoze igensura bagamije gutanga inama, ariko ko hari n’ibiteganywa n’amategeko iyo ntacyo bahinduye.

Hanakozwe kandi umuganda udasanzwe mu Mirenge yose igize Akareka ka Muhanga, ahasibuwe inzira z’amazi, gusiba ibidendezi no gutema ibihuru, no gusukura imihanda y’imigenderano.

Bashimye ko abakora ubucuruzi bw'amafunguro bapimishije abakozi indwara zitandura
Bashimye ko abakora ubucuruzi bw’amafunguro bapimishije abakozi indwara zitandura
Mu Mirenge yose y'Akarere ka Muhanga habereye umuganda udasanzwe w'ubukangurambaga bw'isuku
Mu Mirenge yose y’Akarere ka Muhanga habereye umuganda udasanzwe w’ubukangurambaga bw’isuku

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka