Muhanga: Ababyeyi barasabwa kureka abana bakitabira gahunda y’Intore mu Biruhuko

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, arasaba ababyeyi kureka abana bakajya bitabira gahunda y’Intore mu biruhuko, kuko izafasha mu buree bwabo kandi bakahigira byinshi bituma umwana akurana indangagaciro z’ubupfura.

Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye ahateganyijwe kwakira abana basaga 2300, kuri site enye biteganyijwe ko bazajya bitabira izo gahunda mu minsi itatu gusa mu cyumweru.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko bazita cyane ku guha abana ibiganiro bibafasha gukomeza kugira indangagaciro z’ubupfura mu bihe by’ikirihuko, ndetse n’imikino n’imyidagaduro.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ishami rishinzwe urubyiruko muri Minisiteri y’urubyiruruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Kabasoni Alice, avuga ko n’ubwo mu biruhuko atari umwanya wo gukomeza amasomo, ari n’umwanya wo gusabana mu rubyiruko, no kwiga ibindi byafasha abana kubaho neza mu biruhuko bikuru.

Agira ati, "Abana bahure baganirizwe ku burere bubaberereye, amateka y’Igihugu, bakine berekane impano zabo kandi abo bizagaragara ko bafite ibishya bazafashwe bazamuke bibagirire akamaro"

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko iyo gahunda izabera kuri site 65, zizakira abana basaga ibihumbi 20, bari hagati y’imyaka 10-20, ikaba izabafasha ku kubona ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro z’umuco mu rubyiruko hashingiwe ku myaka yabo.

Agira ati, "Abatoza b’aba bana barateguwe, ni ngombwa rero ko ababyeyi nabo bemerera abana bakaza muri izo gahunda, kuko zizajya ziba iminsi itatu mu cyumweru, abana bagakomereza mu bindi, ntihazagire umwana uvutswa ayo mahirwe yo guhura n’abandi".

Insanganyamatsiko, izirikanwa muri ibi biruhuko igira iti, ’Imyitwarire myiza ubuzima bwiza’ aho abana nabo bafite uruhare mu kugira ubuzima bwiza, kuko aribwo bazabasha kubaka neza Igihugu cy’ejo hazaza.

Ku wa 28 Kanama 2026 nibwo iyo gahunda izasozwa. Kayitare asaba ko buri mwana azitabira kare, kandi ababyeyi bakagira ubushake bwo kohereza abana muri izo gahunda. Yijeje ko ubuyobozi bw’Akarere buzababa hafi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka