Mu myaka itatu ishize abanyeshuri biga iby’ubuzima bikubye inshuro eshatu

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’Ubuzima, aha ikaba irimo gukomeza kongera umubare w’abakozi b’urwo rwego, ihereye mu mashuri.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ubwo kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, yagezaga kuu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, gahunda za Guverinoma cyane cyane agaruka kuri gahunda y’Umuturage ku Isonga.

Minisitiri Nsengiyumva yagize ati “Hagamijwe kugera ku mubare uhagije w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Guverinoma ikomeje gushyira imbara mu kongera umubare wabo, aho yatangiye gahunda yo gukuba inshuro enye abo bakozi mu gihe cy’imyaka ine uhereye mu 2023”.

Ati “Kuva iyi gahunda yatangira, umubare w’abanyeshuri batangira buri mwaka warazamutse, uva ku mpuzandengo y’abanyeshuri 1604 ku mwaka, ugera ku banyeshuri 6340 muri 2025. Ibi bigaragaza ko ku mpuzandengo y’imyaka itatu, uyu mubare wikubye inshuro eshatu. Kuri ubu, abiga ubuvuzi mu byiciro bitandukanye, basaga 33000 kandi bazaba barangije amashuri muri 2028”.

Akomeza avuga ko harimo kandi kongera ubushobozi bw’abarimu mu nzego z’ingenzi z’ubuvuzi harimo ububyaza, gutera ikinya ndetse n’ubuvuzi bw’amenyo n’amaso.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva, yavuze kandi ko abaganga b’inzobere bagenda bongerwa, bunganirwa n’abajyanama b’ubuzima, bafatwa nk’umusingi w’uru rwego.

Aha yavuze ko mu gihugu hose hari abajyanama b’ubuzima bagera ku 58298 bakorera mu midugudu yose mu gihugu.

Ikindi ngo Leta izakomeza kwagura ubufatanye n’abikorera, hagamijwe kongera ibikorwa remezo byo kwigisha no kuzamura ubushobozi bw’abakozi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka