Iyi mihigo, u Rwanda ruzayesa binyuze mu ngamba zinyuranye zafashwe zo kongera umusaruro.
Muri izo ngamba, hari ukongera ibimasa by’icyororo, u Rwanda rukaba rubitumiza hanze. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibimasa icumi byageze mu Rwanda, bikaba bifite igiciro cya Miliyoni makumyabiri kuri buri kimasa.
Ibindi makumyabiri nabyo biri mu nzira, kandi uyu mwaka, u Rwanda ruzaba rugize ibimasa mirongo itandatu byose hamwe, bikazajya byororerwa muri RAB stasiyo ya Songa, ari naho intanga zizajya zitunganyirizwa.
Hagati aho, intanga zitanga inyana, zizava ku bihumbi bitanu, zigere ku bihumbi umunani. N’ubwo n’izindi ntanga zishobora gutanga inyana, cyangwa ikimasa, ariko ubu bwoko buvugwa bw’intanga zitwa "izitanga inyana", ni izo u Rwanda ruvana hanze zarakozwe zigenewe gutanga inyana. Ibi bizigira intanga zidasanzwe.
Iyi ni gahunda Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.
Ndabamenye kandi, yavuze ko hari na gahunda yo kongera imisemburo ’Hormones’ zikoreshwa mu kurindisha inka.
Mu byo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagarutseho nuko harimo hubakwa uruganda ruzajya rubafasha kubika intanga kugira ngo zitangirika rukazaza rwunganira ibindi byuma bibiri byari bisanzwe bikora ako kazi.
Ati “Mu ngengo y’imari ya 2026-2028 hazagurwa ibindi byuma bibiri kimwe kijyanwe mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ikindi kizajyanwe mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba ."
Ku ntanga itanga icyororo cy’ibimasa umworozi yishyura 500frw kuko aba yunganiwe na Leta, mu gihe ku ntanga z’icyororo cy’inyana aborozi bazajya bishyura Frw 10000.
Ati " Nta mworozi wakwanga kugura intanga kandi azi ko arimo ashaka icyororo cy’inyana".
Minisitiri Dr Ndabamenye avuga ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bigaragara mu bworozi kugira ngo ubworozi bukomeze gutera imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|