Mu myaka ibiri ishize, u Rwanda rwanditse imishinga izatanga imirimo isaga ibihumbi ijana
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva mu 2024 kugera muri Kamena 2026, mu Rwanda handitswe imishinga y’ishoramari ry’abikorera ifite agaciro kagera kuri miliyali 8 z’amadorali y’Amerika, akazafasha mu guhanga imirimo ibihumbi 118.
Ubwo yagezega ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera ishoramari rigamije kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2024, kugera muri Kamena uyu mwaka (2026), handitswe imishinga y’ishoramari ry’abikorera, ifite agaciro kagera kuri miliyari hafi 8 z’amadorali y’Amerika. Biteganyijwe ko iri shoramari rizahanga imirimo hafi ibihumbi 118.”
Yunzemo ati “Ku bijyanye n’ubucuruzi n’amahanga, mu gihembwe cya mbere cya 2026, icyuho cy’ubucuruzi cyagabanutseho 13.8%. Cyageze kuri miliyoni 633 z’amadorali y’Amerika, kivuye kuri miliyoni 734 mu gihembwe cya mbere cya 2025.”
Ni igabanuka uyu muyobozi avuga ko ryatewe n’uko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 42%, mu gihe ibitumizwayo byiyongereyeho 11.7%.
Ati “Iri gabanuka ry’icyuho cy’ubucuruzi mu gihembwe cya mbere cya 2026, hamwe n’amavugurura ku isoko ry’ivungisha imbere mu gihugu, byagize uruhare mu kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda. Mu gihe cy’amezi 18 ashize, ifaranga ry’u Rwanda, ryakomeje kugaragaza ubudahungabana, aho ryataye agaciro ku gipimo gito kitageze 1% mu mezi atandatu ashize.”
Ibi ngo byerekana ko politike yo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no kwihutisha iterambere ry’inganda, bikomeje gutanga umusaruro ushimishije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|