Mu mezi atatu, Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bashoye arenga miliyari 2.7 Frw mu mibereho myiza y’Abanyarwanda
Ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage byakozwe na
Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mezi atatu ashize byatwaye arenga miliyari 2 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amakuru yatanzwe kuri uyu wa Gatatu Nyakanga n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ari kumwe n’Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, aho batangaje ibikorwa bigiye kumurikwa mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo Kwibohora.
ACP Rutikanga yavuze ko ibikorwa byakozwe bikubiyemo kubaka inzu z’abatishoboye, amashuri, gutanga serivisi z’ubuvuzi, koroza abaturage amatungo, kubaka ibiraro no gutanga ubwato buzorohereza ingendo z’abaturage bo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Yavuze ko ibikorwa biza kumurikwa hirya no hino mu gihugu, birimo ishuri ryubatswe i Rugarika mu Ntara y’Amajyepfo, ibikorwa by’ubuvuzi ku Bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, inzu 80 zizatuzwamo imiryango 160 mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, ndetse n’izindi nzu zubakiwe abatishoboye mu Turere twa Kayonza, Rulindo, Gakenke na Nyabihu.
Mu Ntara y’Iburasirazuba haratangwa kandi amatungo magufi ku baturage bo mu Karere ka Kirehe, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hazatahwa ibyumba by’amashuri byubatswe mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Rwankuba mu Karere ka Gasabo.
Harashyikirizwa kandi amatsinda y’Imboni z’Impinduka inkunga y’amafaranga yo kubafasha kwihangira imirimo no guteza imbere ibikorwa bibinjiriza.
ACP Rutikanga yavuze ko ibi bikorwa bigamije kunganira gahunda za Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage, ashimangira ko inzego z’umutekano zitagamije gusimbura izindi nzego, ahubwo zifatanya na zo mu kugeza serivisi n’iterambere ku baturage.
Yagize ati: "Ntabwo umuturage yishima kubera ko yubakiwe inzu gusa, ahubwo yishimira impinduka iyo nzu imuzaniye mu mibereho ye."
Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, yavuze ko uretse gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye, ibi bikorwa binatanga akazi ku batuye aho biri gukorerwa, bityo bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bwabo.
Yavuze kandi ko ibikorwa nk’ibyo koroza abaturage bitanga umusaruro urambye, kuko amatungo yororoka, agatanga ifumbire ifasha kongera umusaruro w’ubuhinzi, abaturage bakawugurisha, ubukungu bugatera imbere, na Leta ikinjiza imisoro.
Ati: "Iyo dutanze amatungo, abaturage barayorora agatanga ifumbire, bakeza umusaruro, bakawugurisha, ubukungu bugatera imbere, natwe tukagura ibyo bejeje. Ni urunana rw’iterambere rufasha buri wese."
Ibikorwa byatangajwe biri muri gahunda ya Defence and Security Citizen Outreach Programme 2026, yatangijwe ku wa 9 Werurwe 2026 n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, hagamijwe gufasha abaturage mu mibereho myiza no kubateza imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|