
Umuyobozi wa NCHR Umurungi Providence, yavuze ko umubare w’abafungiwe mu magororero wavuye kuri 134.3% ugera kuri 110% muri uyu mwaka, ni ukuvuga mu mpera za Kanama 2025.
Byatangajwe ku wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, ubwo NCHR yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, Raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa ya 2025/2026.
Umurungi avuga ko mu gushyira mu bikorwa inshingano yo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro, komisiyo yakoze igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero 14, ingando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, kasho z’Ubugenzacyaha 112, ibigo by’igororamuco ry’ibanze 29, ibigo ngororamuco 3, ibigo 9 byita ku bageze mu zabukuru, ingo 3 z’impinganzima, ibitaro n’ibigo 5 byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafungiwe mu magororero Komisiyo yakoze muri Werurwe 2025, yasanze ubucucike bwaragabanyutse, ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023/2024 kuko bwavuye kuri 134.3 % bugera kuri 110%. Mu gihe Komisiyo yateguraga iyi raporo, ku wa 31 Kanama 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwayigaragarije ko ubucucike bwakomeje kugabanyuka bukaba bugeze kuri 103.8%, bitewe n’uko Igororero rishya rya Nyamasheke ryatangiye kwakira abantu bafunzwe.
Ati “Komisiyo yasanze kandi uburenganzira bw’abayafungiyemo muri rusange bwubahirizwa. Gusa Komisiyo yasanze hakiri ikibazo cyo kutagira ubwiherero bw’abantu bafite ubumuga mu magororero amwe n’amwe”.

Mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ya Rwamagana, Komisiyo yasanze ingando ikiri nshya hakaba hari ibikorwa remezo bitarayishyirwamo bituma bumwe mu burenganzira bwa muntu butubahirizwa uko bikwiye. Komisiyo ikaba isanga hakwiye kwihutishwa kuzuza ibisabwa kugira ngo uburenganzira ku mibereho myiza y’abayirimo burusheho kubahirizwa.
Muri kasho z’Ubugenzacyaha, Komisiyo yasanze uburenganzira ku mibereho myiza n’uburenganzira bwo gukurikiranwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha mu gihe giteganywa n’itegeko bugenda burushaho kubahirizwa, kandi abantu bafunzwe bamenyeshwa uburenganzira bwabo.
Ubucucike bwagabanyijwe na gahunda y’ubuhuza ku rwego rw’ubugenzacyaha n’iy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ku rwego rw’ubushinjacyaha (plea bargaining), binagira uruhare mu gutanga ubutabera bwihuse ku bantu bafunzwe.
Mu bigo by’igororamuco ry’ibanze, Komisiyo yasanze abari mu bigo babona
amafunguro, bavuzwa, bemererwa gusurwa no kuvugana n’imiryango yabo, kandi
bafite isuku ku mubiri n’aho baba. Icyakora, Komisiyo yasanze abanyantege nke
batagenerwa ifunguro ryihariye, hakenewe kubaka no kuvugurura inyubako zimwe na zimwe, gutandukanya abana n’abantu bakuru no gukora ijonjora ku gihe nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Ministiri agenga ibigo by’igororamuco ry’ibanze.
Mu bigo ngororamuco, Komisiyo yasanze uburenganzira bw’ababirimo bwubahirizwa kuko aho baba hisanzuye, hari isuku, umwuka n’urumuri bihagije, bahabwa ifunguro rikwiye n’amazi meza yo kunywa, abakeneye serivisi z’ubuvuzi n’ubujyanama mu by’imitekerereze barazibona. Mu kigo cya Gitagata, abana bafite imyaka yo gutangira amasomo bashyirwa mu ishuri.
Nubwo ubucucike bwagabanutse, Komisiyo yasanze hari ibikwiye kwitabwaho mu igororero rya Huye na Rusizi, kuko basanze abafungiyemo hari bamwe badafite ibyo kuryamira, ahubwo usanga baryama ku mbaho cyangwa akantu kameze nk’uwenda baba bashashe ariko bagasanga hakwiye ko babona uburyamo bwiza nk’uburi mu yandi magororero.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|