Mu mafoto: Reba uko byifashe mu nama ‘Africa CEO Forum’ irimo kubera i Kigali
I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane hatangiye inama y’iminsi ibiri izwi nka ’Africa CEO Forum’ iri mu zikomeye cyane muri Afurika. Ni inama ihuza abakuru b’Ibihugu, za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abashoramari, amabanki,
n’inzego mpuzamahanga.
Ni inama yibanda cyane ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika, ishoramari, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, no gushakira hamwe ibisubizo by’iterambere ry’umugabane.
Africa CEO Forum yatangirijwe i Genève mu Busuwisi mu 2012, itangijwe n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique
ku bufatanye n’Ishami rya
Banki y’Isi rishinzwe Iterambere ry’Imari ry’abikorera (International Finance Corporation/IFC).
Nyuma yaje kwimurirwa muri Afurika kugira ngo yegerezwe abagenerwabikorwa bayo, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika, guhuza abayobozi ba Leta n’abikorera,
kuganira ku mbogamizi z’ubukungu, gukurura abashoramari, no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umugabane.
Intego yayo nyamukuru ni ukubaka Afurika ikaba hamwe mu hantu hakomeye mu bukungu ku Isi, (Making Africa the next global economic powerhouse).
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’Ibihugu bakunze kuyitabira aho akunze kuba umwe mu batanga ibiganiro bigaruka cyane cyane ku ikoranabuhanga, ubufatanye bwa Afurika,
ishoramari, n’imiyoborere.
Africa CEO Forum y’umwaka ushize (2025) yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Kuri iyi nshuro, inama ibera mu Rwanda muri Kigali Convention Centre yitabiriwe n’abarenga 2000, baturutse hirya no hino ku Isi. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|