Mu Kinyarwanda cyiza, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yifurije Abanyarwanda Isabukuru nziza yo Kwibohora
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba ukunze kugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n’Abanyarwanda, yifurije u Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, isabukuru nziza yo Kwibohora
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru ya 3 yo Kwibohora k’u Rwanda igihugu gikesha RPA Inkotanyi, yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, Jenerali Muhozi yagize ati "Nshuti zanjye Abanyarwanda, mbifurije Umunsi Mwiza wo #Kwibohora32."
Ni ku rubuga rwe rwa X aho kandi yagize ati "Uyu ni umunsi wo kwishimira ubutwari, ubuyobozi bufite icyerekezo buyobowe na Perezida Paul Kagame, n’ iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize."
Yongeyeho ati "Mboneyeho no koherereza indamutso zanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mbifuriza mwese amahoro, ubumwe n’iterambere bikomeza kubaranga. Murakarama."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|