Mu gusuzuma uwabonekewe bareba iby’ubuzima bwo mu mutwe - Padiri wa Busogo
Nyuma y’ınkuru yasakaye kuva ku wa Gatanu tariki 16 Mutarama, ko ku ishuli rya G.S Rwinzovu mu Karere ka Musanze habaye ibonekerwa, Padiri mukuru wa Paroisse ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, yibukije abakiristo ko atari bo bemeza ibonekerwa.
Mu itangazo yageneye abakirisitu ba Paruwasi ya Busogo muri Diyoseze ya Ruhengeri kuri iki Cyumweru, uyu mupadiri yibukije ko ukwemera kwabo gushingiye ku byanditswe Bitagatifu, Inyigisho z’Ubuyobozi bwa Kiliziya n’Uruhererekane rwa Kiliziya.
Kuri ibyo kandi ngo bagomba kongeraho gukurikiza umurongo wa Kiliziya, kandi bakibuka ko amabonekerwa yemerwa na Kiliziya amaze gusuzumanwa ubushishozi harebwa ubutumwa afite.
Yashyizemo n’akantu katuma umukristu atekereza kabiri mbere yo gutega amatwi abamubwira ko babonekewe, maze agira Kiliziya iba igomba "gusuzuma ababonekerwa niba bafite ubuzima buzira umuze, cyane ubwo mu mutwe."
Ibi ariko, iyo hajemo na gahunda ya Leta ijyanye n’ahantu hagomba gusengerwa, Kiliziya ihita izanamo kwigengesera, aha akaba ari ho Padiri yagize ati "Tugomba gusengera kandi ahantu hemewe kandi hafite umutekano uhagije."
Aha ni ho padiri yasabye Abakristo ba Busogo kurangwa n’ubushishozi mu kwemera, bakrinda ibihuha, gutanga ubutumwa butera abantu urujijo n’ubwoba.
Yagize ati "Ibindi tubiharire Kiliziya nk’Umubyeyi utureberera kandi udufasha «gushungura no kumenya ibiri muri ayo mabonekerwa bigamije umuhamagaro nyakuri Kristu agenera Kiliziya, cyangwa uw’abatagatifujwe be."
Inkuru y’iri bonekerwa yabaye kimomo mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2026, ubwo hasakazwaga ko Bikiramariya yabonekeye abana babiri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rwinzovu, Akagali ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.
Abo bana, umuhungu n’umukobwa biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, bavaga ku ishuri batashye, bageze munsi yaryo ngo babona ishusho ya Bikiramariya ateruye umwana Yezu bambaye n’imisaraba, igaragara mu giti.
Iyo shusho ngo babanje kuyibona ku ipoto y’amashanyarazi, bongera kuyibona ku giti gisanzwe, maze inkuru imenyekanye, abantu baturuka imihanda yose, barahurura baje kureba ibyo bitangaza bitanga, ari na ko ayo makuru yageze hirya no hino.
Abanyamakuru bageze aho ibi byabereye babwiye Kigali Today ko ipoto abana bavuze ko babonyeho Bikira Mariya yakomeje kurangarirwa n’abazaga aho, maze REG ifata umwanzuro wo kuyirandura irayijyana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|