Mu burezi hadutse abakomisiyoneri bahuza abaka n’abatanga ruswa
Bisanzwe bimenyerewe ko ubukomisiyoneri cyangwa se abakomisiyoneri bakunze kuba biganje mu mirimo irimo gushakira abantu inzu, imodoka zo gukodesha cyangwa kugura, hamwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Ubukomisiyoneri rero uwavuga ko bumaze kwaguka no kugera mu zindi nzego ntabwo yaba agiye kure y’ukuri. Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda (TIR) ku burezi budaheza na ruswa mu mashuri yo mu Rwanda bwagaragaje ko hariho ruswa itangwa hifashishijwe abakomisiyoneri.
Ni ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize (2025) hagamijwe kureba uko ruswa ihagaze mu itangwa ry’imyanya y’abarimu, kwandikisha abana, amasoko na ruswa ishingiye ku gitsina, no kureba niba abana bose biga kimwe nta wuhejwe.
Mu bantu 100 babajijwe mu turere dutanu, 8% bagaragaje ko hari ruswa cyane cyane mu kugira ngo abanyeshuri babone amanota meza, 5% bagaragaza ko haba ruswa mu bijyanye n’ifunguro rifatirwa ku ishuri (School Feeding), aho bamwe banyereza ibiryo cyangwa amasoko agatangwa mu buryo budaciye mu mucyo.
Ikindi kandi, abantu 7.8% bagaragaje ko abagore, abafite ubumuga, abaturuka mu miryango ikennye, n’abafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko bakunze guhezwa.
Umwe mu barimu batanze ubuhamya muri ubwo bushakashatsi yabwiye TIR, ko mu rwego rw’uburezi hari abakomisiyoneri bifashishwa mu gutanga ruswa kugira ngo ukeneye serivisi ayihabwe.
Yagize ati “Hari ubwo usaba kwimurirwa ku kindi kigo(mutation) bakakwangira, ariko bwacya umuntu akaza akakwegera ati umuyobozi w’ishuri runaka yambwiye ngo nze nkuganirize. Ubwo rero waba ufite amafaranga uti ngaho nanyorohereze, ntabwo uyaha nyirubwite ugufasha, uyaha komisiyoneri. Hari abakomisiyoneri baba bahari mu rwego rw’uburezi turabafite.”
Mugenzi we ati “Hano i Gicumbi ni ikibazo gikomeye; baguha ibaruwa ngo jya mu Murenge w’icyaro, wari usanzwe wigisha mu Mujyi, naho hari umuntu bagiye kuhazana wowe bagahita bagukubita iyo mu cyaro. Ni ibintu birimo kuba buri munsi."
Umushakashatsi mukuru muri TIR, Dr. Bruce Gashema, avuga ko mu bushakashatsi bakoze bagiye babwirwa ko abasaba ruswa bafite abandi bohereza kuyikusanya.
Ati “Uwo bise umukomisiyoneri aba ari hagati yawe, nawe (uwaka ruswa), akenshi nibo batuma kuri izo ruswa. Bagiye babigaragariza no muri za kaminuza aho uba uhafite umuntu nk’umunyeshuri waharangije cyangwa undi muntu ku ruhande, akaguhuza na mwarimu, ku buryo akurangira naho muzahurira, n’amanota azaguha, kugira ngo wa mwarimu ase nkaho atagaragara muri icyo gikorwa, ahubwo hagaragaremo umukomisiyoneri. Ni uko biteye ni ko bagiye babitubwira.”
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana no guhuza ibikorwa muri Minsiteri y’Uburezi (MINEDUC), Sylivie Uwimbabazi avuga ko ikibazo cy’abakomisiyoneri batari bakizi, ariko bazabiganiraho bigafatirwa umwanzuro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ibivugwa muri iyi nkuru ni ukuri 100%✓
Bimaze kuba ikibazo ruswa yikubye kabirl hagiyeho niya komisiyoneri mbere wariyingingiraga ugatanga agafanta ukabona serivise none nugutuma reta nayo isa nitanze inzira urugero kubaka kukwemerera ntibyoroshye nibindi nkabyo