Mozambique iracyashaka ko RDF iyifasha kubaka igisirikare cy’indahangarwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Mozambique akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Inocêncio Impissa, yavuze ko gukomeza gukorana n’Ingabo z’u Rwanda ari ingenzi, kuko bifasha Ingabo za Mozambique gukomeza imyitozo no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Minisitiri Inocêncio yabigarutseho aganira n’itangazamakuru i Maputo, ubwo yatangazaga ko Guverinoma ya Mozambique yiyemeje ko izashaka amafaranga akenewe kugira ngo ingabo z’u Rwanda zikomeze ubutumwa bwazo bwo kurwanya iterabwoba rishingiye ku mitwe y’abahezanguni mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Mozambique mu mwaka wa 2021, ku busabe bwa Guverinoma y’icyo gihugu, mu rwego rwo gufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba yakoreraga muri ako Karere yari yarazahaje abaturage.
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wari usanzwe utanga igice cy’ingengo y’imari y’iki gikorwa, wavuze ko utazakomeza gutanga iyo nkunga.
Minisitiri Inocêncio agaruka ku kifuzo cya Mozambique cyo gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, yavuze ko nubwo atazi ikiguzi bizatwara, ariko amasezerano azasinywa mu minsi ya vuba azasobanura byinshi birimo n’igihe Ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique.
Yagize ati: “Ntabwo nzi neza ingano y’amafaranga bizatwara cyangwa igihe bazamara hano, ariko amasezerano azabisobanura mu buryo burambuye vuba aha. Icyakora, kuba dufite ubu bufasha biduha umwanya wo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Igihugu cyacu.”
Ni ubwa mbere guverinoma ya Mozambique itangaje ku mugaragaro igitekerezo cyayo kuri iki kibazo, nyuma y’uko ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rishinzwe dipolomasi ritangaje ko ritigeze rihabwa ubusabe ubwo ari bwo bwose bwo kongerera inkunga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado, mu gihe gahunda yari isanzwe yarangiye mu mpera za Gicurasi.
Minisitiri Inocêncio Impissa yongeyeho ko gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bitanga umusaruro ufatika mu kurushaho kuvugurura Ingabo za Mozambique mu nzego zitandukanye
Yagize ati:“Ibi biduha umwanya wo gukomeza kuvugurura Ingabo zacu mu bijyanye n’ubushobozi, ibikoresho n’ikoranabuhanga, mu gihe tunabyungukiramo ku bufasha duhabwa n’Ingabo z’Igihugu cy’inshuti zifasha kurinda aka Karere.”
Muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwari rwatangaje ko rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe inkunga mpuzamahanga yaba itabonetse mu gukomeza ibikorwa byo gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba.
U Rwanda kugeza ubu rufite abasirikare barenga 6,300 muri Mozambique, aho buri mwaka rwahabwaga inkunga igera kuri miliyoni 20 z’Amayero, nubwo ruvuga ko yari make cyane ugereranyije n’ikiguzi gisabwa mu bikorwa bya buri munsi, aho ndetse rwo rushora ibirenze inshuro 10 ayo mafaranga.
Ibikorwa by’iterabwoba byatangiye muri Cabo Delgado mu 2017 byatumye ibikorwa by’umushinga munini wo gutunganya gaz karemano (LNG), uyobowe na sosiyete y’Abafaransa TotalEnergies, bihagarara. Icyakora, ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iz’a Mozambique cyane cyane mu turere twa Palma na Mocímboa da Praia, byatumye TotalEnergies isubukura ibikorwa byari byarahagaritswe mu 2021.
Muri Mutarama uyu mwaka, iyi sosiyete n’Igihugu cya Mozambique byemeranyije kongera gutangira imirimo y’uwo mushinga.
Ntabwo aribyo gusa kuko abaturage barenga ibihumbi 600 bari barahunze Ingo zabo, baratahutse basubira mu buzima busanzwe. Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage birimo kubaka amasoko, amashuri ibibuga by’imikino ndetse n’amavuriro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|