
Madame Jeannette Kagame yaherukaga gutanga ikiganiro mu ihuriro rya Global Citizen avuga intambwe u Rwanda rumaze gutera
Madame Jeannette Kagame asanzwe ari umuyobozi mukuru w’umuryango Imbuto Foundation, ari nawe wawushinze.
Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye no kwigisha abakiri bato uko bakwiteza imbere binyuze muri gahunda zitandukanye zawo.
Abinyujije muri uyu muryango, Madame Jeannette Kagame yafashije abatishoboye barimo inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubona amazu. Uyu muryango urihira abana b’abakobwa batsinze neza ariko badafite ubushobozi bwo kwiga.
Imbuto Foundation kandi igira uruhare mu kwigisha abana b’abangavu ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Hakiyongeraho no guhemba urubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa kugira ngo rubere abandi urugero.

Igihembo cyagenewe Madame Jeannette Kagame
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|