Miss Sonia Rolland yabwiye Congo ko iramutse yisunze u Rwanda yakomera
Nyampinga w’Ubufaransa wa 2000 Sonia Rolland yabwiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ikwiye kureka amagambo y’ibinyoma, ahubwo igaharanira gushaka uko yakwihuza n’u Rwanda kuko byayiha imbaraga no gukomera kuko u Rwanda ari ishuri ryiza.
Sonia yabwiye Congo ko Abanyarwanda b’iki gihe, mu myaka 30 ishize, bagerageje guhamagara umuryango mpuzamahanga ngo ubatabarize igihugu kibemerere gutahuka ni kubona uburenganzira ku gihugu cyabo, ntibyagira icyo bitanga.
Aha ngo babonye byanze, bagerageje gusubira mu gihugu ku ngufu kugira ngo bafate abo bagize uruhare muri Jenoside maze bashyikirizwe ubutabera.
Aho kugira ngo umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’amahanga bibumve, ahubwo byaciriye ibihano mpuzamahanga, banakatirwa guhagarikirwa inkunga n’imfashanyo.
Aha rero Sonia atangazwa n’uko ubu ibindi birego bikomeza kuzamuka byibasira u Rwanda ati "Kandi noneho, nanone, u Rwanda rurashinjwa ibyaha byose bikorerwa muri Congo."
Aha yongeyeho ko ibi nta shingiro bifite, ahubwo ahindukirira Congo ayigira inama agira ati "Iyaba Congo y’uyu munsi yari yifatanyije n’u Rwanda, byahinduka igihangange mu bukungu ku mugabane wa Afurika."
Miss Sonia agaragaza ko uku kwishyira hamwe, byagirira Congo inyungu, agira ati "Kubera ko iyo turebye icyitegererezo cy’u Rwanda rw’ubu, hashingiwe ku iterambere rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize—iyo turebye imibare—rwagize izamuka ry’ubukungu rya 8% mu gihe cy’imyaka 12."
Si n’ibyo gusa kuko yibukije Congo amakuru asanzwe azwi, ko abagore mu Rwanda bagize 64% by’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, abagore bakaba barinjijwe byimazeyo mu mibereho rusange y’igihugu; hakabaho umutekano usesuye, gahunda z’ubwiteganyirize bw’imibereho, uburezi bw’ibanze kandi butangwa ku buntu n’ibindi.
Aha rero, yagize ati "Izo ngero zose, zishyizwe mu bikorwa muri Congo y’uyu munsi, byatuma na yo igira ubwigenge busesuye, kuko u Rwanda ari igihugu cyigenga, cyiyumvamo Afurika (pan-africaniste), cyigeze kuvuga OYA ku mfashanyo mpuzamahanga mu gihe kirekire kugira ngo gishyireho amategeko n’amahame yacyo, cyubake igihugu gishya uhereye ku busa, gikumire burundu amacakubiri ashingiye ku moko. Ubu abana ntibazi n’uwitwa umututsi cyangwa umuhutu."
Yabwiye Congo ko abana bakura bahabwa amahirwe angana, ndetse n’abana b’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa amahirwe yo kwinjizwa mu muryango nyarwanda.
Ati "Bityo, abantu bakatiwe kubera Jenoside uyu munsi basohoka muri gereza—kuko hashize imyaka 30—bakumva ari ibintu bidasanzwe cyane; kubaho muri iki gihugu ubwabyo ni nk’igitangaza."
Yongeyeho ati "Ariko izo ngero z’u Rwanda zajya no muri Congo, mwibaza ko ibihugu by’iburengerazuba byabyemera? Ikintu kinkomeretsa ni uko tutabasha kwemera ko za dipolomasi z’ibihugu by’iburengerazuba zidafite inyungu mu kubona ibihugu bya Afurika bitera imbere nk’u Rwanda. Niyo mpamvu igitutu bashyira ku Rwanda ari ukurushinga amakosa yose yo muri Congo."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|