MINUBUMWE ifata Urugerero nk’impamba y’abubatsi b’Igihugu

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE iratangaza ko kwitabira Urugerero, ari kimwe mu bigamije gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuko rukomoka mu muco w’abakurambere nk’indangagaciro y’ubwitange.

MINUBUMWE igaragaza ko Urugerero ari impamba y’abubatsi b’Igihugu cy’ahazaza heza, kandi ko bidahereye mu bato, byazagora abakuze guha ubutumwa igisekuru gishya kiri imbere.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye Urugerero rw’ Inkomezabigwi icyiciro cya 13 mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE Dr. Rutayisire Theoneste yagaragarije urubyiruko ko Umuco w’Ubutore ugira uruhare mu Kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Yavuze ko kugeza ubu igipimo kigaragaza ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze kuri 95,3% kandi ko hari ibyagaragaje ko bigira uruhare mu gusigasira ubwo bumwe, harimo ibishingiye ku burere Mboneragihugu, nk’ Itorero, Urugerero, na Ndi Umunyarwanda.

Agira ati, "Abitabiriye ubushakashatsi bagaragaje ko izo gahunda zubaka Ubumwe ku kigero cya 99%, naho kwigisha amateka bikubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ku kigero cya 99%, mu gihe Ubudahenwa bw’Abanyarwanda buri hejuru gato ya 99%".

Agaragaza ko ibyo bipimo byose bigaragaza ko Abanyarwanda bahagaze neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Indangagaciro na kirazira bifite uruhare mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa ku kigero cya 97% kandi ko bitavuye ahandi usibye mu byakomeje gukorwa.

Agira ati, "Niyo mpamvu rero turi umwe kwitabira gahunda nk’iyi ni ugutegura ishingiro ryo kuba umwe, kugira Ubudahenwa no gutera imbere mu Gihugu cyacu, kuganira ku buzima bw’u Rwanda bw’ahazaza. Ibyo muzabona si ibyo gusiga aha, ni impamba mugomba guheka ku mugongo ntabwo ari mpana vuba nigendere".

MINUBUMWE igaragaza ko nta bumwe mu rubyiruko bitashoboka mu Banyarwanda b’ejo hazaza, kandi ko u Rwanda rwifuzwa rukwiye kubakwa uyu munsi, bityo ko ubumenyi, uburere n’uburezi bahawe ku mashuri no mu miryango, bikwiye kubashoboza kubaka Igihugu koko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abitabiriye Urugerero bazakora ibikorwa bitandukanye birimo, kubakira abatishoboye, kwita ku bikorwa by’isuku n’isukura, n’ibindi bizaba bikenewe byagirira Abanyamuhanga akamaro, hagamijwe gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.

Mu rwego rwo gushishikariza Intore kugira umwete wo gukora cyane, Kayitare yavuze ko Urugerero rw’umwaka ushize, rwakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 150frw, bityo ko abo ku rwa 13 bakwiye kurushaho.

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwarakoze ndabashimiyecyane Imanizabahe umugisha kukonkurikije ibyotwakoze twarashimwe kandi cyane duhamye umuco wubutore

Niyonshuti Emille yanditse ku itariki ya: 31-01-2026  →  Musubize

Mwarakoze ndabashimiyecyane Imanizabahe umugisha kukonkurikije ibyotwakoze twarashimwe kandi cyane duhamye umuco wubutore

Niyonshuti Emille yanditse ku itariki ya: 31-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka