Minisitiri w’Intebe yasobanuye impamvu abuhira imyaka batahawe nkunganire kuri Mazutu na Lisansi
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Depite Uwamurera Salama, yabajije icyo Guverinoma iteganya ku bahinzi buhira imyaka, ubu batagishobora gukora neza ubuhinzi bwabo, kuko bakoresha imashini zikoresha mazutu cyangwa se lisansi, kandi igiciro cyayo kikaba cyariyongereye.
Depite Uwamurera yagize ati, “ ..Nabazaga niba hari ingamba Guverinoma iteganya zo gufasha abo bahinzi kugira ngo bashobore gukomeza kuhira imirima yabo, no kuborohereza kwimukira ku buryo bukoresha ingufu z’imirasire y’izuba cyangwa ubundi buryo burambye kandi buhendutse”.
Minisitiri w’intebe, yavuze ko mu gihe cyo kugena abahabwa nkunganire ya Leta muri ibyo bya Mazutu na Lisansi, abo bahinzi bo babakuyemo kubera ko babonaga bigoye, kubera ko no kubamenya ubwabyo bitoroshye.
Yagize ati, “ Mu by’ukuri dutekereza abantu bo guha ’nkunganire’, aba bahinzi twabavanyemo kubera ko twabonaga bigoye. Muzi ko twahaye nkunganire abakora ubwikorezi rusange (transport public) bava muri Kigali bajyana abantu mu Ntara. Twatekereje kuri aba bantu b’abahinzi, ariko tubona uburyo bwo kumenya abo ari bo bugoye. Ariko twanabiretse mu by’ukuri kuko twatekerezaga ko ari ibintu bizamara igihe gito, ntabwo twabonaga ko iyo nkunganire izamara igihe kinini. Ni ikibazo gihari kigaragara,ariko tuzakomeza gutekerezaho kugira ngo turebe uburyo twabafasha”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|