Minisitiri w’Intebe yagaragaje impamvu kongera imishahara bigomba kwitonderwa

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yemeza ko ikibazo cy’imishara itajyanye n’ibiciro ku isoko gihangakishije guverinoma, ariko agaragaza ko ahanini kijyana n’umusaruro abakozi ba Leta batanga.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yagejeje ku Nteko Rusange y’ Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma y’iyi mbwirwaruhame, abadepite n’Abasenateri bahawe umwanya babaza ibibazo, ndetse batanga n’ibitekerezo.

Muri ibi, Depite Jean Claude Bizimana yavuze ko umukozi wa Leta muri iki gihe atagishoboye kujya ku isoko ngo ahahe kimwe n’abandi bitewe n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro, nyamara imishahara y’abakozi, yo itajya izamuka, ku buryo asanga amafaranga umukozi ahembwe n’ibyo asabwa mu mibereho ye bitoroshye ko yakora akazi yari yitezweho uko bigomba.

Depite Ntezimana yavuze ko hari imigambi myishi Leta yagiye ishyira mu bikorwa igamije kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhangana n’ihungabana ry’ubukungo ryagiye ribaho mu bihe bitandukanye, ariko ko hakiri ikibazo cy’imishahara y’abakozi.

Yagize ati “Iyo witegereje neza ukuntu ibiciro byagiye bizamuka mu bihe bitandukanye kandi bidaturutse cyane mu gihugu gusa, ahubwo bitewe n’ukuntu ubukungu mpuzamahanga bwagiye bukubitwa hasi, ukareba umuvuduko w’ibiciro ukareba n’izamuka ry’imishahara isanzwe ifite ibipimo (standardisees) uko izamuka mu mwaka, ubona mu by’ukuri hari itandukaniro rinini cyane.”

Mu gusaba ko iyi mishahara yavugururwa ikajyanishwa n’ibihe, Depite Nizeyimana yakomeje agira ati “Icyo umuntu ahembwe ku kwezi ubona harimo ikibazo gikomeye ku buryo ubaze icyo umuntu ashyiramo ngo agere ku kazi, icyo ashyiramo kugira ngo atange umusaruro n’icyo ahembwa usanga bidahura n’umuvuduko w’ibiciro ku isoko.”

Yagize ati “Mu by’ukuri, ikibazo cy’imishahara y’abakozi itajyana n’ibiciro, itajyana n’ubuzima uko buhagaze hanze ni ikibazo cyumvikana kandi na cyo kiduhangayikishije.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko ubusanzwe habaho umushara fatizo (minimum wage) ariko hakanabaho n’umushahara utuma umuntu abaho (living wage), avuga ko icyifuzo cya Leta ubundi ariko Umunyarwanda yagahembwe umushahara umuhagije ushobora gutuma abaho.

Ati “Icyifuzo ubundi n’uko umuntu yagahembwe umushara utuma abaho, we n’umuryango we, yaba yagiye ku kazi akaba azi neza ko ari bugurire umwana we umugati, akaba azi neza ko ari burihire umwana we amashuri, akaba azi neza ko abana be n’umuryango we bari bubeho neza.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo tuvuze umushahara dukwiye no kwibuka ko abahemba umushahara bakura mu byo bakoze, mu byo bagurishije. Igihe cyose ibyo bagurishije bitazaba bihagije ngo byishyure icyo kiguzi byaba bivuze ko nka guverinoma twaza tukavuga ngo dutegetse ko wajya utanga uyu mushahara.

Yatanze urugero, aho uruganda rwahembaga umukozi ibihumbi 50FRW Leta yarutegeka guhemba ibihumbi 100FRW kuko ibona ko ari wo mushahara fatizo ukwiye, asobanura ko Guverinoma itaba yizeye ko mu byo urwo ruganda rwinjiza iyo mishahara yavamo.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko bigenze gutyo igihugu cyazisanga byateje ikibazo aho abakoresha bagabanya abakozi kugira ngo bashobore kubona imishahara basabwa na Leta guhemba, bityo ubushomeri bukiyongera.

Ni imvugo yabaye nk’ikurira inzira ku murima abatekereza izamuka ry’imishahara, kuko inzira yabaye nk’ugaragaraza yatuma bishoboka ariko ibyo gihugu gikora (production) byaba byazamutse kugira ngo kibone aho gikura ibyo cyongeza ku mishahara.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka