Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwatangarije Kigali Today ko uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe azarutangirira muri ako karere, aho ateganya gusura ibikorwa mu mirenge itandukanye mu masaha ya mbere ya sasita.
Nava i Karongi, Minisitiri w’Intebe azerekeza mu karere ka Rutsiro nyuma ya sasita, hanyuma akomereze mu karere ka Rubavu arareyo. Kuwa gatatu, Minisitiri w’Intebe azerekeza mu karere ka Nyabihu aho azifatanya n’abaturage n’abayobozi mu muganda uteganyijwe kuri uwo munsi.
Kigalitoday izabagezaho amakuru y’urwo ruzinduko.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|