Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Tshisekedi yatambamiye isinywa ry’amasezerano ya Washington
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gutinya ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi, byatumye Perezida Félix Tshisekedi, agira uruhare kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) idasinyana n’u Rwanda amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF), yari yitezwe muri iki cyumweru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, uyu muyobozi yavuze ko intumwa z’ibihugu byombi muri iki cyumweru zibifashijwemo n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zakoze akazi zasabwaga neza zikemeranya ku mushinga wa gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (Regional Economic Integration Framework/REIF).
Yagize ati “Bari biteguye gusinya amasezerano mu gitondo gikurikiyeho ariko ku munota wa nyuma, Perezida Tshisekedi yahaye intumwa ze amabwiriza ryo kudasinya, afite ubwoba ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi.”
REIF ni umushinga ukubiye mu masezerano agamije iterambere impande zombi zasinyaniye i Washington, ku wa 27 Kamena 2025.
Uyu mushinga wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Zimwe mu mpamvu bivugwa ko zatumye Leta ya RDC idasinya aya masezerano, ni uko isaba ko Ingabo z’u Rwanda zibanza kuva ku butaka bw’icyo gihugu ku kigero cya 90%, nubwo amasezerano impande zombi zagiranye i Washington nta na hamwe agaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.
Nduhungirehe ati "Mu by’ukuri, ibiganiro bya REIF byari byerekeye ubukungu gusa, ntibirebe ibibazo by’umutekano, kuko ibyo biri mu nshingano z’urwego rushinzwe ubuhuza mu by’umutekano (Joint Security Coordination Mechanism/JSCM)."
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko atari ubwa mbere Perezida Tshisekedi yanze gusinya amasezerano ahuriyeho n’ u Rwanda, kubera ko yanabikoze tariki 14 Nzeri 2024, ubwo abari bahagarariye ingabo za RDC mu biganiro bya Luanda bari bamaze kwemeza gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho. Icyo gihe, ngo Tshisekedi yabujije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga gusinya.
Ati “Abaminisitiri bari biteguye kuyasinya, Perezida Tshisekedi ahita ahindura ibitekerezo, ahamagara Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga kuri telefone mu gihe inama yabaga, amuha amabwiriza yo kudasinya.”
Hari icyizere ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza mu biganiro hagati y’impande zombi izakomeza kubahuza igihe kikazagera agasinywa, kuko gahunda y’amahoro igomba kugera ku ntego.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|