Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’intumwa ya Danemark mu karere k’Ibiyaga Bigari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriye Madamu Brigitte Marcussen, intumwa yihariye ya Danemark mu karere k’Ibiyaga Bigari. Baganiriye ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu ndetse n’ibimaze kugerwaho mu Karere.

Minisitiri Nduhungirehe na Brigitte Marcussen
Minisitiri Nduhungirehe na Brigitte Marcussen

Aba bayobozi bombi bahuye nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka, bari bagiranye ibiganiro ku ntabwe igenda iterwa, mu gushakira umuti ibibazo byo mu Burazirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), n’umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Denmark bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ukubiye mu masezerano atandukanye ibihugu byombi byashyizeho umukono, harimo ay’ubufatanye mu bya Politiki, ubutabera ndetse n’andi masezerano agamije gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku Isi mu buryo burambye, n’ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo, nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka