Minisitiri Nduhungirehe ntiyemeranywa na Macron ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko atemeranywa n’ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe

Minisitiri Nduhungirehe asanga ibyemezo by’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC,) bigomba kugirwamo uruhare n’ubuyobozi bwa AFC/M23 bugenzura icyo gice.

Aganira n’abanyamakuru, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Bufaransa budashobora gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, mu gihe abo bireba batabigizemo uruhare, ari bo AFC/M23, cyane ko batari banatumiwe mu nama yabereye mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, yigaga ku gushyigikira amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibigomba kugenderwaho mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, bigomba kuganirwaho na AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu biganiro bibera i Doha muri Qatar.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka