Minisitiri Nduhungirehe ntiyemeranywa na Macron ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko atemeranywa n’ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa.
Minisitiri Nduhungirehe asanga ibyemezo by’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC,) bigomba kugirwamo uruhare n’ubuyobozi bwa AFC/M23 bugenzura icyo gice.
Aganira n’abanyamakuru, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Bufaransa budashobora gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, mu gihe abo bireba batabigizemo uruhare, ari bo AFC/M23, cyane ko batari banatumiwe mu nama yabereye mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, yigaga ku gushyigikira amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibigomba kugenderwaho mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, bigomba kuganirwaho na AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu biganiro bibera i Doha muri Qatar.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|