Minisitiri Mukazayire na Perezida wa Senegal baganiriye ku gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire mu ruzinduko arimo muri Sénégal, yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yamugeneye.
Minisitiri Mukazayire na Perezida Diomaye Faye, bagiranye n’ibiganiro byibanze ku by’ingenzi u Rwanda na Sénégal bihuriyeho nk’ibihugu bibarizwa mu Muryango wa La Francophonie by’umwihariko ibijyanye n’urubyiruko n’iterambere ry’ubukungu.
Baganiriye kandi n’uburyo Sénégal yashyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo wongeye gutangwa n’u Rwanda muri manda ya Gatatu.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yari mu ruzinduko muri Mauritanie yakiriwe na Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.
Ibiganiro bagiranye byibanze cyane ku gusaba icyo gihugu gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|