Minisitiri Éléonore Caroit yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) Éléonore Caroit, kuri uyu wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

Minisitiri Éléonore Caroit yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Minisitiri Éléonore Caroit yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Minisitiri Éléonore Caroit, ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’iminsi ibiri ya 46 y’Abaminisitiri bo mu muryango wa Francophonie, irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Minisitiri Éléonore Caroit yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, baganira ku bufatanye bwa Francophonie ibihugu byombi bihuriyemo, no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Minisitiri Éléonore Caroit, mu gutangiza iyi Nama ya 46 y’Abaminisitiri bagize Umuryango wa OIF, yasabye ibihugu biwugize kurushaho gushyira hamwe kugira ngo bibashe guhangana n’ingorane nyinshi ziriho muri iki gihe.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 nyuma ya Beijing, uruhare rw’abagore muri Francophonie.” Minisitiri Éléonore Caroit yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ishimangira amahame n’urugendo OIF imaze imyaka ikora rwo kugera ku iterambere ridaheza.

Yavuze kandi ko bitewe ni uko uyu munsi, Isi yugarijwe n’ibibazo bigira ingaruka cyane cyane ku banyantege nke n’aboroheje bo mu bihugu bya Francophonie, iyi nama ari ingenzi cyane.

Ati "Ni ngombwa ko dukomeza kungurana ibitekerezo ku rwego Mpuzamahanga. Muri Francophonie, dukwiriye gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukorera hamwe no gushakira hamwe ibisubizo."

Yavuze ko yizera adashidikanya ko iyi nama izafasha mu kugera ku ngamba zifatika kandi zifitiye akamaro abaturage bagize Umuryango wa OIF.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka