Minisitiri Bizimana yamaganye imvugo ‘Gutwika’ yadutse mu rubyiruko kuko ivuga ikintu kibi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yabwiye Abasenateri ko bakwiye gusobanurira abakiri bato kwirinda gukoresha ijambo ‘Gutwika’ kuko ari ijambo ridasobanura ibirori no kwishima kuko mu gisobanuro cy’amateka ya kera rivuga kwica.
Minisitiri Dr Bizimana yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2025 mu biganiro yagiranye n’Abasenateri ubwo yaberekaga igipimo cy’ubumwe bw’abanyarwanda.
Ati “Mujye mwirinda ijambo gutwika, iyo habaye ibirori, igitaramo. Gutwika ni ukwica ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi.”
Minisitiri Dr, yasabye ko urubyiruko rusobanurirwa ko mu mateka y’u Rwanda ijambo ‘gutwika’ ryagize igisobanuro kibi kuko ryakoreshejwe mu myaka ya 1959 na 1960, hatwikwa inzu z’Abatutsi mu Bufundu, ahahoze hitwa ku Gikongoro.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko usanga abana bakiri bato mu biganiro bagirana na MINUBUMWE bababwira ko inyigisho z’ubumwe nubwo ari nziza zireba abakuze cyane, kuko aribo bagize uruhare mu isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda bikanageza kuri Jenoside.
Kubera ko ingaruka za Jenoside zigera no kubakiri bato kuko bafite aho bahurira n’imiryango yayikoze ndetse n’abayirokotse Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abakiri bato nabo bahabwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge kuko nabo bagezweho n’ingaruka za Jenoside ndetse bamwe muri bo bafite ibikomere byayo bakura mu miryango yabo.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko kubwira urubyiruko amateka y’ijambo ‘gutwika’ avuga ko bizabafasha gusobanukirwa iby’iyo mvugo kugira ngo batazisanga babibwemo urwango bakisanga bagize ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “ Kubakiri bato urubyiruko rukwiriye kumenya amateka ya kera kuko bibafasha kumva neza umurongo u Rwanda rugenderamo wo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse bakanamenya amateka yak era n’ibyayaranze”.
Iyo urubyiruko ruhawe inyigisho ku bumwe n’Ubudaheranwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda yasobanuye ko rubabwira ko abakuze aribo bagomba gukira kuko aribo barwaye ndetse banakomerekejwe n’amateka mabi.
Minisitiri Dr Bizimana yerekanye ko imiyoborere myiza yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije guhuza Abanyarwanda no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo bigamije gukomeza kubaka Igihugu, yatumye igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kizamuka.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ubumwe bw’abanyarwanda bwagiye buzamuka uko imyaka yagiye yicuma.
Ubu bushakadhatsi bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2010 aho ibipimo byari ku kigero cya 82,3%, 2015 byari bigeze kuri 92,5%, 2020 byari kuri 94,7% naho muri 2025 byari kuri 95,3%.
Ati “Ni ukuvuga ko kuva mu mwaka wa 2010-2025 igipimo cy’ubumwe bw’abanyarwanda cyazamutseho 13%”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|