Minisitiri Biruta yasabye ba Ofisiye bashya ba RCS kwirinda kugwa mu byaha bya ruswa

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora rwungutse ba Ofisiye bato 146 barimo ab’igitsinagore 21 barangije amasomo abashyira mu cyiciro cya mbere cy’abofisiye bato muri RCS. Muri abo, abagera kuri 84 bari basanzwe bakorera muri urwo rwego, naho abandi 62 bo baje baturuka hanze mu buzima bwa gisivili.

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta wakiriye indahiro zabo, yashimye imyitwarire myiza yabaranze, no kuba bariyemeje gukorera igihugu banyuze muri urwo rwego, ariko abasaba kuzaba abanyamwuga beza, bakirinda kugwa mu byaha bitandukanye nk’uko byagenze kuri bamwe mu ba babanjirije mu mwuga.

Yagize ati,” Uyu muhango twitabiriye uyu munsi ni umuhango ukomeye ku Rwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, kuko rwungutse amaraso mashya. Nk’uko mubizi, uru rwego rufite inshingano ikomeye yo kwakira, gucunga no kugorora abantu bagonganye n’amategeko, hubahirizwa uburenganzira bwabo, hagamijwe kubagorora bagahinduka, bakazataha barabaye abaturage beza, bagendera ku mategeko, kandi bashobora kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange…"

Biruta, yavuze ko u Rwanda rugambiriye ko koko abagonganye n’amategeko ahana bagororwa, bagasubira mu muryango nyarwanda bameze neza.

Aha, yagize ati “Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha muri iyo nzira, bityo urwego rugere ku rugero rushimishije, aho ikitwaga gereza, kiba koko igororero…:"

Minisitiri Biruta yashimiye Abofisiye bashya Igihugu cyungutse, maze agira ati "Tubitezeho kuzaba abakozi beza ndetse n’abayobozi beza b’uru rwego mwahisemo. Tubitezeho kandi kubumbatira umutekano w’igihugu. Muzite ku burenganzira bw’abagororwa, mwirinda imyifatire igayitse no kwishora mu byaha bitandukanye birimo ruswa nk’uko byagiye bigaragara muri bamwe mu babanjirije muri uyu murimo…”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka