Minisiteri y’uburezi yatahuye ikibazo cy’ubumenyi bw’indimi mu mashuri abanza
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwasanze 44% by’Abiga mu mashuri abanza aribo bashobora gusubiza neza ibyo basomye.
Umuyobozi Mukuru wa NESA baDr. Bahati Bernard yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu, 76% bagorwa no gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo basomye ugereranyije na 72,5% bo mu mwaka wa gatandatu.
Dr. Bahati Bernard, yavuze ko ikibazo cyo kumva ibyo umunyeshuri yasomye mu Cyongereza no mu Kinyarwanda kirushaho gukomera.
Ati “Kuba abana babasha gusoma ariko ntibashe kumva icyo basomye ntitwavuga ko umwana azi ururimi atabasha kumva ibyo yasomye birasaba ko dushyiramo imbaraga kugira ngo tuvuge ko umwana azi ururimi”.
Dr. Bernard Bahati, yagaragaje ko mu biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 49% ari bo babashije gusoma amagambo 35 y’Ikinyarwanda mu munota umwe. Abagera kuri 71% ni bo babashije kuyasoma ari mu nteruro.
Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abana basoma ariko wababaza ibyo basomye, 44% gusa ni bo bashobora kugusubiza ko ibyo basomye babyumvise.”
Dr. Bernard Bahati, yavuze ko abakobwa bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza basoma neza Ikinyarwanda kurusha abahungu. Abanyeshuri bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahagaze neza mu gihe abo mu Mujyi wa Kigali n’abo mu Ntara y’Amajyepfo bagifite ibibazo.
Dr Bahati asobanura impamvu zatanzwe n’abarimu babajijwe muri ubu bushakashatsi zituma abana batabasha kwiga neza ngo bamenye ururimi yavuze ko basubije ko usanga bigoye gukurikirana abana 60 mu ishuri rimwe ndetse ko ibitabo bifashisha mu kwigisha abo bana biba bidahagije.
Dr Bahati yavuze ko ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 15 Gicurasi bukorwa buri myaka ibiri, butanga amakuru y’ingenzi azakomeza gufasha mu gushyiraho ingamba zo guteza imbere ireme ry’uburezi nk’inkingi ikomeye mu kubaka icyerekezo Igihugu cyihaye cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Kuri iyi nshuro bwakozwe muri Gicurasi 2025 n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) n’abandi bafatanyabikorwa harebwa imyigire y’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye mu masomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.
Imwe mu ngamba Leta ifite ni ukongerera ubushobozi abarimu kuko hari aho ubushakashatsi bwagaragaje ko bagifite ikibazo cy’ubumenyi bw’ururimi.
Ikindi kizitabwaho ni ugukomeza gufasha abanyeshuri kwiga neza bakarangiza amashuri abanza bazi kumva, kuvuga no kwandika neza ibyo bize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|