Min. Nduhungirehe yageze Addis ahateganyijwe inteko rusange ya Afurika Yunze Ubumwe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ari muri Addis-Ababa/Etiyopiya aho agiye kwitabira inama nkuru zifatirwamo ibyemezo biyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Ku rubuga rwe rwa X, Nduhungirehe yanditse ati "uyu mugoroba nageze mu mujyi w’iwacu wa Addis Ababa kugira ngo nitabire inama isanzwe ya 48 y’Inama y’Ubutegetsi (Executive Council) n’inama isanzwe ya 39 y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)."
Inama isanzwe ya 39 y’Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) izaba ku matariki ya 14–15 Gashyantare 2026 i Addis Ababa, muri Ethiopiya. Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Kwihaza ku mazi no gushyiraho gahunda z’isuku zitekanye hagamijwe kugera ku ntego za 2063.”
Iyi nama izibanda ku mutekano w’amazi, isuku n’isukura, ivugurura ry’inzego, ndetse n’ibikorwa bigamije amahoro n’umutekano.
Ingingo z’ingenzi zizaganirwaho mu Nteko ya 39 ya AU zirimo:
Insanganyamatsiko y’Umwaka: Kwita ku kuboneka kw’amazi ku buryp burambye n’imirimo y’isuku n’isukura itekanye mu rwego rwo gushyigikira Gahunda ya 2063.
Ivugurura ry’Inzego: Guteza imbere ivugurura ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe riyobowe na Perezida wa Kenya William Ruto.
Amahoro n’Umutekano: Kungurana ibitekerezo ku kurangiza amakimbirane, guteza imbere ituze, no gushyira mu bikorwa Imiterere Nyafurika y’Imiyoborere (AGA) n’Imiterere Nyafurika y’Amahoro n’Umutekano (APSA).
Iterambere n’Ukwishyira hamwe: Guteza imbere Isoko rusange ry’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika, iterambere ry’ubukungu, n’imishinga y’ibikorwaremezo ihuza uturere.
Uburinganire n’Urubyiruko: Ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gushimangira ubuyobozi n’inkunga mu by’imari by’abagore, ndetse n’urubyiruko, binyuze muri gahunda ya WYFEI 2030 (Gahunda yo guteza imbere kwinjira mu bukungu n’imari by’abagore n’urubyiruko).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ni ukuvuga ngo Umuryango wa "Afrika yunze ubumwe" ariko ni amagambo gusa kuko ibihugu bigize uyu muryango nta bumwe bubirangwamo. Hari abayobozi bamwe bakoreshwa na ba mpatsibihugu batifuriza abanya Afrika ineza, bakaba mu kwaha kwabo kugirango abatuye Afrika bahore mu ntambara bicane, abazungu babisaruriremo, ba bayobozi bahawe za ruswa ntibatume Afrika ijya imbere, aho abayituye bicwa, bakaribwa, génocides zigakorwa kuko abazungu babishaka na bo bakabashyigikira abicwa bakabura gitabara kubera ubugambanyi bwa bamwe mu bayobozi ba Afrika b’indyarya na mpemuke ndamuke.