MIGEPROF yasabwe gukemura ibibazo biri muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabwe gukemura ibibazo bigaragara muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato bitarenze amezi 12.

Haracyari ibibazo muri gahunda gahunda yo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato
Haracyari ibibazo muri gahunda gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato

Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, igezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ubwo yagenzuraga ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Komisiyo yateguye igikorwa cyo gusesengura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato, igamije kumenya ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato, imbogamizi zihari n’ingamba zafatwa kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, isanga hari ibyagezweho ariko hari n’ibikwiriye gushyirwamo imbaraga.

Perezida w’iyi Komisiyo Depite Veneranda Uwamaliya, yasobanuye ko kuva ku wa 5 kugeza ku wa 9 Gicurasi 2025 no ku wa 12 Gicurasi 2025, Komisiyo yakoze ingendo mu Turere 12 mu Ntara n’Uturere 3 mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kubona amakuru y’inyongera ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Mu guhitamo utwo Turere hashingiwe ku twagaragayemo igipimo cy’igwingira kiri hejuru 9, utwagaragayemo igipimo cy’igwingira kiri hasi 3 n’Uturere 3 tw’Umujyi wa Kigali.

Utwo Turere ni Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Burera, Gakenke, Rulindo, Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Nyaruguru, Kamonyi, Muhanga, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

N’ubwo hashyizweho izo ngamba zo kurwanya igwingira, Komisiyo yasanze hari ibibazo bituma Igihugu kitagera ku ntego cyihaye, birimo Ingengo y’imari yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ku rwego rw’uturere yibanda mu ikurikiranabikorwa ry’iyi gahunda kurusha ishyirwa mu bikorwa ryayo, n’ amarerero akorera mu ngo (Home Based ECDs) adakora uko bikwiye kuko adakora buri munsi, atabona amafunguro ahagije kandi yujuje intungamubiri.

Ikindi ni amahugurwa y’abarezi adahagije, imyumvire y’abaturage ikiri hasi mu kwita ku bana; ibura ry’inyunganiramirire hamwe na hamwe na bimwe mu bigo nderabuzima bidafite abakozi bashinzwe imirire; imikorere n’imikoranire y’inzego zitandukanye itanoze muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato; ubuke bw’ibikoresho abajyanama b’ubuzima bifashisha mu gufata ibipimo by’abana ndetse n’ibishaje bikeneye gusimbuzwa.

Ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato

Komisiyo yasanze hakiri ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo imikorere y’igikoni cy’umudugudu itanoze, ibura ry’inyunganiramirire hamwe na hamwe n’aho zigezwa ku bagenerwabikorwa zikererewe, ikurikiranabikorwa kuri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato ku rwego rw’akarere ridakorwa mu buryo bunoze, n’imyumvire ya bamwe mu baturage ikeneye kuzamurwa.

Depite Uwamaliya avuga ko Komisiyo isanga hari ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo intego Igihugu cyihaye igerweho, ari byo: imitegurire y’indyo yuzuye itanoze, uruhare rw’ababyeyi rutaboneka uko bikwiye, imikorere y’igikoni cy’umudugudu itanoze n’isuku idahagije.

Ku bijyanye n’imikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato (HBECDs) zikorera mu ngo z’abaturage

Komisiyo yasanze zimwe mu ngo mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage hakiri ibikwiye kwitabwaho, harimo ikibazo cy’abana batabona ifunguro buri munsi bitewe n’uko ababyeyi badatanga uruhare rwabo kubera imyumvire cyangwa ubukene, uburyo amafunguro ategurwa, isuku idahagije, abarezi badahabwa amahugurwa, agahimbazamusyi, ibikoresho n’imfashanyigisho, umubare w’ingo mbonezamikurire udahagije.

Icyakora, Komisiyo yasanze hari ibibazo bikwiye kwitabwaho birimo icy’abana batabona ifunguro buri munsi, amahugurwa ku barezi adahagije, ibikoresho n’imfashanyigisho zidahari mu gufasha abarezi gukangura ubwonko bw’abana, no kubategura kujya mu mashuri abanza.

Ku bijyanye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro

Komisiyo yakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wafashwe n’Inteko Rusange yo ku wa 28/05/2024, wahawe MIGEPROF wo kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, gahunda (roadmap) yo gukemura ibibazo byagaragaye mu igenamigambi n’ikurikiranabikorwa bya gahunda z’amarerero n’ingo mbonezamikurire z’abana bato, birimo amarerero akora adafite ibyangombwa biyemerera gukora n’ayemerewe gukora atujuje ibisabwa. Ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi ane.

Komisiyo yasanze umwanzuro utarashyizwe mu bikorwa kandi igihe cy’amezi ane wari warahawe cyararangiye. Mu ngendo Komisiyo yakoze yasanze hari ECDs zimwe zikora zitujuje ibisabwa mu mabwiriza ngenderwaho y’ingo mbonezamikurire y’abana bato, amahugurwa, imfashanyigisho, igikoni, amazi meza, ubwiherero bujyanye n’ikigero cy’abana, ibikoresho by’isuku, Komisiyo izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro.

Iyi Komisiyo imaze gusesengura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato, yateguriye Inteko Rusange umushinga w’imyanzuro kuri MIGEPROF, gukemura ibibazo bigaragara muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, harimo imitegurire y’indyo yuzuye itanoze, uruhare rw’ababyeyi rutaboneka uko bikwiye, imikorere y’igikoni cy’umudugudu itanoze n’isuku idahagije. Bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 12.

Gukemura ibibazo bigaragara mu mikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage, birimo abana batabona ifunguro buri munsi, amahugurwa ku barezi adahagije n’imfashanyigisho zidahari mu gufasha abarezi gukangura ubwonko bw’abana no kubategura kujya mu mashuri abanza. Bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 12.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka