Musenyeri Ntivuguruzwa anenga abavugabutumwa bibisha ibitangazamakuru

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Barthazard Ntivuguruzwa, aranenga abavugabutumwa bihisha mu binyoma bakiba abaturage binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Abitangaje mu gihe ibitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika, bikomeje kugaba amashami hirya no hino, nk’aho tereviziyo yayo PACIS TV, imaze kugira amashami ane ikoresha mu iyogezabutumwa, mu myaka itandatu imaze ivutse.

Kiliziya Gatolika ikoresha itangazamakuri ryandika, iry’ajwi n’amashusho mu ivugabutumwa.

Mu Rwanda Kiliziya Gatolika niyo yatangije bwa mbere itangazamakuru ryandika, uhereye ku cyitwa Kinyamateka. Nyuma yafunguye ishami rya Radio Maria Rwanda, byose bivukira muri Diyosezi ya Kabgayi.

Nyuma yaje gufungura PACIS TV.

Ni Nako izindi terevisiyo zavutse nazo zikorerwaho ibiganiro by’ivugaburunwa ariko bikaza kugenda bifunga imiryango, nyuma y’ubujura bwabaga mu byitwa ibitangazamakuru abyita abashumba baka amaturo ku ngufu mu buryarya bwinshi.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Ntivuguruzwa, avuga ko bidakwiye ko ibitangazamakuru by’amadini, byitwaza amarangamutima n’inyota by’abayoboke bayo mu gushaka Imana, bikabatekera imitwe.

Agira ati, "Ahenshi usanga abakora ibyo baba bagamije inyungu zabo bwite, bakitwaza uko abayoboke banyotewe n’Ijambo ry’Imana, bakabatuburira kubera inyungu z’uwashinze igitangazamakuru."

Yongeraho ati, "Iyo bamaze gukora ibyo bibye abaturage, ntumenya n’irengero ryabo, PACIS TV rero yo ifite intego zo kwita ku iterambere ry’umuturage mu nkingi ze zose. Ni ibyo izaharanira".

Mu butumwa bufungura iri Shami rya PACIS i Kabgayi, umushumba wa Arikediyosezi ya Kigali Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda Antoine, yasabye ko Tereviziyo PACIS TV, igira uruhare mu kubanisha Abanyarwanda, ikaba n’ijwi ribahumuriza.

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Muhanga Nyirishema Félix asaba ko PACIS TV izagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa mu Karere ka Muhanga, kandi ikanagira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage muri gahunda za Leta.

Agira ati, "Turifuza ko iyi terevisiyo yagira uruhare mu kumvisha abaturage gahunda za Leta, by’umwihariko iz’ubuzima nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza, no kurushaho kwiteza imbere".

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Josée Uwiringira, avuga ko gufungura ishami rya Pacis TV mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo bizafasha abayikurikira kubona amakuru yizewe.

Agira ati, "Ubu twizeye ko igitekerezo n’inyigisho bizajya bigera ku baturage mu buryo bworoshye, abaturage bacu bakagera ku iterambere, tuzakomeza gukorana na PACIS TV kugira ngo ibyo bitekerezo byubaka umuntu bigerweho".

Asaba kandi ko PACIS TV yafasha abaturage mu kwimakaza umuco, urimo no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu mpera za Werurwe 2020 hari kuri Mashami, umunsi Abakirisitu Gatolika batangiraga icyumweru Gitagatifu, gisoza igisibo bitegura kwinjira muri Pasika, nibwo Television ya Kiliziya Gatolika PACIS TV yafunguwe ku mugaragaro, iberaho iyo misa ya Mashami.

Yakomerejeho mu gihe cya COVID-19, ifasha Abakirisitu Gatolika gusenga igihe amakoraniro yari abujijwe.

Pacis TV yatangiye imirimo mu 2020, imaze gutangiza amashami atanu, uhereye i Kigali aho yatangiriye. Hanze ya Kigali hari muri Diyosezi ya Cyangugu, i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro, i Huye muri Diyosezi ya Butare, n’i Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka