Menya impamvu umubare munini w’urubyiruko rudafite akazi mu Rwanda ari abakobwa

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah yavuze ko mu rubyiruko rudafite akazi, abenshi ari abakobwa, nubwo hari byinshi byakozwe n’ibindi bigikorwa mu rwego rwo kongera amahirwe y’akazi.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah

Ubwo yari kuri KT Radio avuga ibyerekeranye n’amahirwe y’akazi ahari ku rubyiruko, yavuze ko Minisiteri ayoboye ifite urubyiruko rugera kuri Miliyoni enye igomba kwitaho, kandi igice kinini muri abo, ngo abafite imyaka kuva kuri 16 kugeza kuri 20, bakiri mu gihe cyo kurerwa no kwiga, bagahabwa umwanya munini kugira ngo batozwe kuba urubyiruko rwiza.

Yasobanuye ko imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko muri rusange igipimo cy’Abanyarwanda badafite akazi muri rusange cyagabanutse, ubu kikaba kiri kuri 12%, abafite ubushomeri bwinshi cyane ni urubyiruko, kuko bagize 14%.

Yagize ati, “Iyo ugiye mu mibare y’abo bashomeri nabwo, usanga abafite ubushomeri bwinshi ari abakobwa. Ni ukuvuga 14% ni ikigereranyo rusange cy’urubyiruko, abakobwa n’abahungu, ariko iyo ugiye mu mibare myinshi, urubyiruko rw’abahungu rushobora kuba ari nka 13%, abakobwa ari nka 16%. Na cyo abantu bagomba kukimenya, kugira ngo bajye batekereza n’icyakorwa, bibanda cyane mu kureba umwana w’umukobwa. Abana b’abakobwa, kubera cya kibazo cyo guterwa inda bakiri bato, bava mu ishuri kare, kandi amahirwe y’umurimo akunda guherekezwa no kuba warageze mu ishuri, abantu batekereza cyane, tuba dutekereza kuri iki cyiciro cy’abakobwa”.

Yasobanuye ko muri Miliyoni enye z’urubyiruko zihari, 70% yarwo batuye mu cyaro, naho 30% batuye mu Mijyi harimo Kigali n’indi yungiriza Kigali, ikindi kandi muri izo Miliyoni enye z’urubyiruko, abarenga 50% bize amashuri abanza gusa.

Yagize ati, “Icya mbere bari mu cyaro, icya kabiri bize amashuri abanza gusa, ku buryo iyo turebye muri 2026, n’uburyo imirimo igenda iboneka, hari iby’ibanze bisabwa usanga tudafite, cyangwa se usanga urubyiruko badafite”.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ahaboneka imirimo myinshi cyangwa se abantu ba mbere batanga akazi nk’uko bisobanurwa n’iyo mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ari mu buhinzi kuko bigira ibice bitandukanye bitanga akazi uhereye mu murima, kugeza ku bikorwa byo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Ahandi ni mu bwubatsi, aho urubyiruko rutandukanye rukoresha amaboko rubona akazi yaba mu gufasha abubatsi babyize mu mashuri atandukanye.

Ahandi haboneka amahirwe menshi y’akazi ku rubyiruko, nk’uko Minisitiri Utumatwishima yabivuze, ni mu bijyanye n’ubwikorezi rusange, kuko habamo serivisi zirenze kuba abashoferi gusa. Ahandi haboneka akazi ni mu ngo z’abantu, kuko na ho hakora umubare munini w’urubyiruko, harimo abarangije kwiga amashuri yisumbuye, abize ibyo gutanga serivisi zo kwita ku bantu, n’ibindi kandi ako kazi kakabatunga.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rwifuza kubona akazi cyangwa se rushaka amahirwe y’akazi, rugomba na rwo kwitegura, rukirinda imyitwarire mibi, rukagira n’aho ruhurira n’abandi kugira ngo rumenyekane, yaba mu Mirenge aho rutuye, mu gukorera Igihugu binyuze mu bukorerabushake n’ibindi.

Yagize ati “Inzozi zirashoboka, ariko se muri izo nzozi ufite, muri ibyo bitekerezo ufite, no kuba wagira amafaranga na byo ni inzozi, no kuba wagira akazi keza, ubirota uri nde? Urabirota waraye unyoye ‘Icyuma’, waraye unyoye Siriduwiri, waraye unyoye inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ukabirota ukabona ko bizaba impamo?”

Yakomeje agira ati “Hari andi mahirwe y’akazi nshaka kubwira urubyiruko, wari uzi ko buriya urubyiruko rufite imyaka 18-25, baba bafite amahirwe yo kujya mu gisirikare, mu gipolisi, muri ‘reserve force’, no mu bacungagereza, kandi ushobora kujyayo ukirangiza amashuri yisumbuye bakazanagufasha kwiga na Kaminuza? Ayo mahirwe se ko ahari, kuki utayajyamo? Ariko uzi ukuntu batsindwa? Babapima ibiyobyabwenge bagasanga yaranyweye, bakabapima inzoga, bagasanga harimo inzoga n’izindi zitari zavumburwa…”.

Ibitekerezo   ( 2 )

NKATWE ABAVUYE MWISHURI NI UKUDUSHAKIRA AHO TWIGA IMYUGA HAKAJYAHO NKUNGANIRE YA LETA

ESTHER yanditse ku itariki ya: 4-03-2026  →  Musubize

Aho muri police no mu gisirikare baratwanga ntitumenye n’impamvu, uheruka ukora Exam.

Mutuvuganire kubafite imirimo itegamiye kuri Leta badufashe kuba twabona imikorere.

Njyewe mfite Impano yo gukina Flms ark amafaranga yanshizeho nyaha abiyita aba producer, aba manager n’abandi ngategereza ko bambwira ngaheba, kd nabo bari mubadufasha kuva mubushomeri

Mutuvuganire, ufite impano ahabwe amahirwe.

Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka