Menya ibisabwa abazahabwa indangamuntu koranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abahatuye kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga.

Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro tariki 7 Gashyantare 2026 mu Turere twose tw’Umujyi wa Kigali, yitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze n’abo muri NIDA.

Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangirijwe mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, Kagarama, Kicukiro na Niboye mu Karere ka Kicukiro, hamwe n’iya Kimihurura na Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bakazageza ku wa 15 Gashyantare.

Aho hose abaturage bagenda bitwaje ibisabwa birimo indangamuntu bari basanganywe, nimero z’indangamuntu y’ababyeyi, abo bashakanye ku babafite na nimero abana bibarurijeho mu irangamimerere, ubundi hagafatwa imyirondoro yabo ndetse bakanafotorwa, kandi bikaba bidasaba ko uba ari ho wafatiye indangamuntu ahubwo ni ukuba ari ho hari site ikwegereye.

Iki gikorwa gitangira guhera saa moya za mu gitondo (7:00 am) kugeza saa kumi n’imwe (5:00 pm), kigakorwa iminsi yose, kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko abo mu yindi Mirenge itaragerwamo na bo bashonje bahishiwe kuko bazagerwaho, kubera ko buri nyuma y’icyumweru ibikorwa bizajya byimukira ahandi.

Ati “Buri cyumweru tuzajya tugenda duhindura, ni ukuvuga ngo ubu aho turahari kuva tariki 7 kugera kuri 15, noneho mu cyumweru cya kabiri kuva tariki 17 kugera kuri 22 tuzajya mu yindi Mirenge. Ariko bizaba binasobanuye ko n’iyo wowe waba waracikanywe muri wa Murenge, ntabwo byakubuza kujya mu wundi Murenge byakomerejemo. Icy’ingenzi ni uko ujyayo ntabwo bazakubaza ngo wari utuye hehe, ahubwo uragenda ukuzuza ya myirondoro, ugafotorwa, ugakorerwa n’ibindi byose.”

NIDA ivuga ko igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kimaze gukorerwa mu Turere dutandatu tw’Igihugu, abatahiwe bakaba ari abo mu tugize Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, asaba abantu kwitabira icyo gikorwa kuko boroherejwe mu buryo bushoboka bwose.

Yagize ati “Turasaba abantu kuza kwiyandikisha bakazana n’abana babo, iminsi y’akazi, twagerageje no gukora muri weekend, dukora ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, kugira ngo wa mubyeyi ufite umwana uri mu ishuri ashobore kumuherekeza aze, na we bashobore kumwandikisha adataye akazi ke. Hari n’amasite amwe n’amwe tuzajya dukora amasaha ageza saa moya zo ku mugoroba, ariko ntabwo ari yose biterwa n’ubwumvikane n’Akarere bakaduha ahantu hari abakora nijoro.”

Uyu muyobozi avuga ko hari imbogamizi barimo kugenda bahura na zo, zirimo kuba hari ababyeyi batigeze bitabira kwandikisha abana babo mu irangamimerere hakiri kare.

Ati “Imbogamizi turimo kubona, ni ababyeyi batitabiriye kwandikisha abana babo ku gihe, turabona abana bo mu mashuri abanza, uragenda ugashakisha ugasanga yaracikanywe batarigeze bamubarura mu irangamimerere. Tukaba dusaba cyane ko ubu twanabimanuye ku rwego rw’Akagari, turagira ngo ababyeyi bose bagende barebe ko abana babo banditse kugira ngo cya gihe baje aha, aze afite kode gusa bamubaruriyeho.”

Ikindi ni abasezeranye imbere y’amategeko ariko bakaba batagaragara mu irangamimerere, basabwa kujya kubikosoza mu irangamimerere kugira ngo bajye gutanga imyorondoro no kwifotoza byamaze gukosorwa.

Muri iki gikorwa kandi umuntu ufite mudasobwa na murandasi ashobora kujya ku rubuga Irembo, akarebaho ifishi yuzuzwaho imyirondoro, akabyikorera, akajya kuri site yifotoza gusa, ahita yitahira.

Indangamuntu y’ikoranabuhanga (SSDID) ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoresha mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndabasuhuje, ese mugihe abashakanye batigeze basezerana umwana bamwandikwaho bombi?

Mugiraneza Elias yanditse ku itariki ya: 8-05-2026  →  Musubize

Nibyiza cyane bizajya bidufasha kubon, amakuru yacu bitatugoye .

Elias HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 4-03-2026  →  Musubize

Mwarakoze kutuzanira bueno buryo bwo kubona irangamuntu yikoranabuhanga,byumwihariko nshimiye nyakubahwa wacu perezida Paul kagame kureberera abaturage be,no kubakorera igikwiye.

Sentwari Anastase yanditse ku itariki ya: 12-02-2026  →  Musubize

Mwarakoze kutuzanira bueno buryo bwo kubona irangamuntu yikoranabuhanga,byumwihariko nshimiye nyakubahwa wacu perezida Paul kagame kureberera abaturage be,no kubakorera igikwiye.

Sentwari Anastase yanditse ku itariki ya: 12-02-2026  →  Musubize

Mwarakoze kutuzanira bueno buryo bwo kubona irangamuntu yikoranabuhanga,byumwihariko nshimiye nyakubahwa wacu perezida Paul kagame kureberera abaturage be,no kubakorera igikwiye.

Sentwari Anastase yanditse ku itariki ya: 12-02-2026  →  Musubize

Murahoneza nakwimimursgute

Musabyimana Boniface yanditse ku itariki ya: 10-02-2026  →  Musubize

Murahoneza nakwimimursgute

Musabyimana Boniface yanditse ku itariki ya: 10-02-2026  →  Musubize

ESE kubantu bafite imiryango ariko batarasezeranye bigenda bite?

David yanditse ku itariki ya: 10-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka