Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi muri Art Rwanda-Ubuhanzi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame, yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi Xperience wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

ArtRwanda–Ubuhanzi ni gahunda y’umuryango Imbuto Foundation igamije guteza imbere impano z’igihugu, ikomeza gushimangira no guteza imbere urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Imbuto Foundation hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP Rwanda), Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).

Art Rwanda-Ubuhanzi yatangijwe bwa mbere mu 2018, ku gitekerezo cya Imbuto Foundation muri gahunda y’uyu muryango yo guteza imbere impano z’abakiri bato mu cyiciro cy’inganda ndangamuco.

Kuva ryatangizwa, abanyempano barenga 7000 barinyuzemo, ribafasha gutyaza impano zabo no kuzagura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka