Madamu Jeannette Kagame yakiranye ubwuzu impamyabumenyi y’icyubahiro

Madamu wa Perezida Wa Repubulika Jeannette Kagame yakiranye ubwuzu impamyabumenyi y’icyubahiro yahawe na Kaminuza mpuzamahanga y’Ubuzima ya Butaro, avuga ko kuyemera bivuze "kwemera ko ubuzima ari uburenganzira bw’ibanze."

Yakira iyi mpamyabumenyi, Madamu Jeannette Kagame yagize ati "ndanezerewe cyane kandi ndumva nishimiye byimazeyo kwakira impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ya Doctor of Humane Letters. Nakira iyi mpamyabumenyi nzi neza inshingano ikomeye ijyanye na yo, mu kwibuka ukwiyemeza dusangiye kuduhuza uyu munsi. Ni ukwemera ko ubuzima ari uburenganzira bw’ibanze, uburenganzira bwa muntu, kandi ko uburinganire bugomba guhora buri ku isonga mu buryo twigisha, mu buryo dukorera abandi, no mu buryo tuyobora."

Madamu Jeannette Kagame kandi yagize ati "Nta gikorwa kiruta ibindi mu rukundo kurusha kurinda no gukiza ubuzima. Mu bihe aho ubugome n’amakimbirane byongeye kwiyongera ku isi hose, gukiza ubuzima ni nko kuba umusirikare ku rugamba rwo guharanira icyiza. Mbega ishema mfite ryo kuvugira imbere y’abantu bakwiye kubahwa nkamwe uyu munsi.Nakiriye iyi mpano ikomeye kandi yuzuye icyubahiro."

Doctor of Humane Letters, honoris causa ni impamyabumenyi y’icyubahiro itangwa kubera serivisi idasanzwe ku bantu, ikaba ishingiye ku myitwarire myiza, uburezi, n’impinduka mu muryango

Ni kimwe mu byubahiro bikomeye kaminuza ishobora guha umuntu.

Ishimangira ibikorwa by’ubuzima byiganje mu guteza imbere umuryango aho kuba amasomo gusa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka