Madamu Jeannette Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Honorary Doctorate) na Kaminuza y’Ubuzima (University of Global Health Equity) kubera ubuyobozi bwe budasanzwe n’umusanzu we mu burezi, ubuzima n’uburinganire mu Rwanda, muri Afurika no ku isi hose.

Ni impamyabumenyi yashyikirijwe n’umuyobozi w’iri shuri ubwo hatangwaga impamyabumenyi bwa mbere ku banyeshuri baharangije kuri iki cyumweru, i Butaro ku cyicaro cy’ishuri.

Iyi mpamyabubemyi yayishyikirijwe na Dr. Jim Yong Kim, umuyobozi w’Ikirenga(Chancellor) w’iyi Kaminuza.

Dr. Jom Yong yavuze amagambo akomeye kuri Madamu Jeannette Kagame ku ruhare rukomeye yagize mu gufasha iri shuri, cyane cyane nyuma y’uko umwe mu barishinze Dr. Paul Farmer yitabye Imana mu mwaka wa 2022.

Yagize ati "Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ni umuyobozi w’indashyikirwa wagize uruhare runini mu burezi, ubuzima n’ihinduka ry’imibereho myiza y’abaturage. Nk’uwashinze akaba n’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Imbuto Fondation, yaharaniye uburezi bw’abakobwa, ashyigikira kugera ku burezi ku banyeshuri baturuka mu miryango itishoboye, ateza imbere iterambere ry’umuryango, anateza imbere gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, zirimo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura binyuze mu gukingira abakobwa virusi ya HPV no gupima abagore, kimwe n’umurimo we uzwi cyane mu gukumira, kuvura no guhangana n’icyorezo cya VIH/SIDA."

Yongeyeho kandi ko Jeannette Kagame yagize uruhare rugaragara mu buzima bw’ibihumbi by’abantu mu Rwanda no hanze yarwo. Nk’umwe mu bashinze Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida ba Afurika rishinzwe Iterambere (Organisation of African First Ladies for Development – OAFLAD),

Yabaye Perezida w’iryo huriro kandi n’ubu ngo akomeje kuba ijwi rikomeye mu kurengera ubuzima bw’ababyeyi n’abana, gukumira kanseri no guteza imbere ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe. Nk’umuvugizi w’uburinganire n’ubudaheranwa bw’imibereho, yanashinze Unity Club, iharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga mu guharanira iterambere rishingiye ku guha abagore ubushobozi no n’iterambere ridaheza. Ku rwego mpuzamahanga, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yitabira ibiganiro ku mbuga zikomeye zirimo Inteko Rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (World Health Assembly), aho aharanira uburinganire mu buzima, uburezi n’ubutabera mu mibereho.

Aha kandi ngo Madame Jeannette Kagame yabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi wa University of Global Health Equity (UGHE) kuva mu ntangiriro.

Dr. Kim yagize ati "Kuva mu ntangiriro zayo, yahagaze hafi ya kaminuza, ashyigikira inshingano zayo zo guhindura uburezi mu by’ubuzima no kwagura serivisi z’ubuvuzi zigera ku baturage batishoboye kurusha abandi. Inama ze zishingiye ku ndangagaciro, kuba hafi yayo no kuyivugira byagize uruhare mu gukomeza iterambere, icyizere n’icyubahiro cya UGHE muri Afurika no ku isi hose."

Amaze kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Jeannette Kagame ku buryo rusange, Dr. Kim yavuze ko na we afite iby’umwihariko yavuga kuri Madamu Jeannette Kagame maze agira ati "Mu mwaka wa 2022, mu bihe bikomeye cyane kuri kaminuza byakurikiye urupfu rwa Chancellor wayo, nyakwigendera Dr. Paul Farmer, Nyakubahwa Madamu wa Perezida yahagaze ashikamye iruhande rw’umuryango wa UGHE, atanga ihumure n’ituze. Yabikoze adacogora, arangwa n’impuhwe nyinshi n’inkunga idahwema kuri twese twari mu rujijo rwo kumenya icyakurikira. Iyo nkunga yaduhaye muri icyo gihe cy’inzibacyuho ni igihamya cy’ukwiyemeza kwe gukomeye ku cyerekezo cya kaminuza n’indangagaciro Dr. Farmer ubwe yaharaniraga."

Bityo rero, Madamu wa Perezida, nshingiye ku bubasha nahawe n’Inama Nkuru ya Kaminuza n’Inama y’Abayobozi Bakuru, kandi nkurikije amategeko n’amabwiriza agenga University of Global Health Equity ndetse n’amategeko n’amabwiriza ya Repubulika y’u Rwanda, ni iby’honneur ikomeye n’agaciro gakomeye kuri njye kubashimira no kubaha impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ya Dogiteri mu Nyandiko z’Ikiremwamuntu (Doctor of Humane Letters, honoris causa), mu gushimira ubuyobozi bwanyu budasanzwe, umurimo w’icyitegererezo mwakoreye rubanda, n’umusanzu wanyu mu burezi, ubuzima n’uburinganire mu Rwanda, muri Afurika no ku isi hose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka