Ubwo yazisuraga tariki 10-14/12/2011, Umugaba w’ingaba z’u Rwanda yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zikora akazi zoherejwemo azisaba gukomeza guhesha ishema igihugu bakora akazi batumwe neza kuko uko bagaragarira amahanga ari ko isi ibona u Rwanda.
Urugendo rwa Lt. Gen Charles Kayonga rwaru rugamije kureba uburyo ingabo z’u Rwanda zikora akazi ko gucunga umutekano n’amahoro; ndetse no kuzifuriza iminsi mikuru myiza yo gusoza umwaka.
Umugaba w’ingabo yasuye Abanyarwanda bari mu butumwa barimo ingabo, police hamwe n’abandi Banyarwanda bakora imirimo mu muryango mpuzamahanga ucunga umutekano i Darfur.
Lt Gen. Charles Kayonga yaganiriye n’ubuyobozi bw’umutwe ushinzwe gucunga amahoro muri Darfur, UNAMID, barimo Lt Gen. Patrick Nyamvumba.
Umugaba w’ingabo yabonanye n’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa barimo abayobozi ba batayo RWANBATT 26 ikorera Zalinge, RWABATT 28 ikorera Kabkabiya, RWABATT 29 hamwe na RWABATT 27 zikorera k’ubuyobozi bwa UN buri El Fasher na Zam Zam.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa i Darfur.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|