LONI yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kurwanya ubukene
U Rwanda rwagaragaje ko rumaze gutera intambwe ifatika mu kurwanya ubukene mu baturage barwo kandi ko rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa n’ingamba zigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe n’umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, Edmond Tubanambazi ubwo yari mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (HRC62).
Bwana Edmond Tubanambazi, yagaragarije abitabiriye icyo kiganiro ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kugabanya ubukene mu myaka 32 ishize kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Ati: "Nk’uko raporo ibigaragaza, ubukene bw’amafaranga bwaragabanutse buva kuri 39.8% muri 2017 bugera kuri 27.4% mu 2024. Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 1.5 bakuwe mu bukene mu myaka irindwi."
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo u Rwanda rugezeho mu kurwanya ubukene byerekana ko imiyoborere, kubazwa inshingano ndetse n’ishoramari rirambye mu baturage bishobora guhindura ubuzima bw’Igihugu n’ubw’abagituye.
Umuvugizi wihariye ku bukene bukabije n’uburenganzira bwa muntu muri Loni, yashimye intambwe igaragara u Rwanda rumaze gutera mu kugabanya ubukene, agaragaza ko imibare y’abari mu bukene yagabanutse ku buryo bufatika kuva mu mwaka wa 2017.
Yongeyeho ko ubukene bukabije bwagabanyijweho hejuru ya kimwe cya kabiri, ibintu byatewe n’izamuka rirambye ry’ubukungu n’amategeko n’ingamba za Leta zinoze.
Ibi byagezweho, nk’uko byagaragajwe, bishingiye ku miyoborere ihamye, politiki zishingiye ku mibereho myiza y’abaturage, ndetse n’ishoramari rikomeye mu iterambere ry’abaturage.
Tubanambazi niho yabishimangiye agira ati: “Ibyagezweho n’u Rwanda si impanuka, ahubwo ni umusaruro w’imiyoborere igamije gushyira ku isonga abaturage, igenamigambi rirambye, no gushyira imbere iterambere ry’umuturage.”
U Rwanda rukomeje gushimangira ko urugendo rwo kurwanya ubukene nubwo rukiri rurerure, rwiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu ngamba zigamije imibereho myiza y’abaturage bose, cyane cyane abari mu byiciro byugarijwe n’ubukene.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwiyemeje kurushaho kunoza igenamigambi ryarwo hibandwa cyane ku bakene n’abatishoboye kurusha abandi, harimo abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’imiryango iyobowe n’abagore.
Tubanambazi yavuze ko mu rwego rw’ubuzima, uyu munsi Umunyarwanda abarirwa imyaka 70 y’icyizere cyo kubaho. Yerekanye ko ibyo biterwa na gahunda zirimo gukingira abana mu byiciro byose, ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelles de santé), aho abaturage babwitabira ku kigero kiri hejuru ya 90%.
Yakomeje agira ati: "U Rwanda rwiyemeje byimazeyo kurandura ubukene bukabije, gushimangira gahunda zo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ndetse na gahunda zo kuzamura ubukungu zigamije kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho ya buri muturage."
Tubanambazi yavuze ko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa inama zatanzwe zihuje n’imiterere y’igihugu n’ibikeneye gushyirwamo imbaraga mu buryo bwihuse.
Iyi nama ya HRC62 yagaragaje kandi uruhare rw’ibihugu bitandukanye mu gushyira imbere uburenganzira bwa muntu, no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije isi, birimo n’ubukene bukabije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|