LONI yabonye amakuru avuga ko Tshisekedi yita FDLR ‘Umufatanyabikorwa mwiza’
Isesengura ryimbitse rya raporo y’agateganyo y’Itsinda ry’Impuguke za Loni (S/2025/858), igaragaza ibyagezweho kugera mu Ugushyingo 2025, yagaragaje ko Guverinoma ya Kinshasa itangaza ku mugaragaro ko yiyemeje amahoro n’ubufatanye mu Karere, ariko mu bikorwa igakomeza gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.
Iyi myitwarire yo kwambara impu ebyiri niyo ituma umutekano muke ukomeza gufata indi ntera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko FDLR ari ikibazo gikomeye kibangamira umutekano warwo, kandi raporo ya Loni igaragaza ko nubwo hari amasezerano menshi yakozwe ku rwego rw’Akarere n’andi mpuzamahanga , Guverinoma ya RDC itarafata ingamba zihamye zo gusenya burundu uwo mutwe.
Ahubwo, ibikorwa by’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) byakomeje kwifashisha abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho mu mirwano, binyuranyije n’itangazo rya Leta risaba ko yasenywa ikamburwa intwaro.
Raporo ya LONI igaragaza ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ibivugwa na Leta ya RDC ku mugaragaro n’ibikorerwa aharimo kubera imirwano.
Igaragaza ko kuva aho FARDC yatangarije ku mugaragaro umugambi wo kurwanya FDLR, abayobozi bakuru mu gisirikare no muri Leta bakomeje guhumuriza FDLR, bayizeza ko ubufatanye buzagumaho, bayita “ingenzi” mu bikorwa bya gisirikare bya Congo.
Ibi bigaragaza ko ibikorwa byo guhashya uwo mutwe bitagerwaho kubera kubura ubushobozi, ahubwo ari ukuwihanganira ku bushake, bigendanye n’inyungu z’igihe gito za gisirikare.
Mu gukomeza ubu bufatanye n’uwo mutwe, RDC ibona inyungu z’ako kanya mu mirwano, ariko igakuraho icyizere ku byemezo byayo byo kugera ku mahoro arambye.
Intambara ikoreshejwe abahagarariye Leta (Proxy warfare)
Imwe mu nzira nyamukuru zituma imitwe irwanya u Rwanda ikomeza kubaho, ni inkunga ikomeye igenerwa na Leta ya RDC igahabwa imitwe irimo n’uwa VDP/Wazalendo.
Iyi mitwe, igaragarizwa imbere mu gihugu nk’iyirwanaho y’abaturage b’inyangamugayo, igahabwa amafaranga aturutse muri Leta, intwaro, amasasu, ibiribwa ndetse n’ubufasha bwo mu kirere.
By’umwihariko, aha impuguke za Loni zasanze Guverinoma ya Congo, buri kwezi yarakomeje gutanga ku mutwe wa VDP/Wazalendo amadolari ibihumbi 300, anyuzwa mu biro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo raporo igaragaza ko byinshi muri ibi byiciro bikorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR, bigatuma uyu mutwe winjizwa mu buryo butaziguye mu ntambara ikoreshejwe abahagarariye Leta.
Iyi mikoranire ituma RDC ihakana ku mugaragaro isano ifitanye na FDLR, ariko igakomeza kuyikoresha mu mirwano, bityo intambara ikarushaho kugorana no gukomera.
Amazina akomeye mu mikoranire ya RDC na FDLR
Muri iyo raporo bavugamo abasirikare ba FARDC n’abayobozi b’imitwe ya VDP/Wazalendo ifitanye isano na FDLR, bakorana bya hafi mu bikorwa byo kurwanya M23.
Harimo nka Col Sekololo, umusirikare wa FARDC ukorera i Walikale, akaba umuhuza hagati ya FARDC na VDP/Wazalendo, ushinzwe gufasha mu kugeza intwaro, imyambaro ya gisirikare n’ubufasha bwo mu kirere ku mitwe ihagarariye Leta, inakorana na FDLR.
Guidon Shimiray Mwissa, ni umuyobozi wa Nduma Defense of Congo–Rénové (NDC-R), umutwe wa VDP/Wazalendo ufatanyije na FDLR, akaba yarahimuriye icyicaro kugira ngo ahangane na M23.
Harimo kandi Janvier Karairi Boingo, umuyobozi wa Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), undi mutwe wa VDP/Wazalendo ukorana na FDLR mu bice nka Lukweti, muri teritwari ya Masisi.
Aha kandi harimo Dominique Ndaruhutse uyobora umutwe wa Collectif des Mouvements pour le Changement–Forces de Défense du Peuple (CMC-FDP), akaba yaragize uruhare runini mu mirwano yabereye mu bice bya Rutshuru nka Katsiru na Bukombo, afatanyije na FDLR.
Imvano yo gukara kw’intambara mu Burasirazuba
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, bikanashimangirwa na raporo ya Loni yemeza ko gukomeza kubaho k’uyu mutwe bikomeza gutuma impamvu zigaragazwa n’u Rwanda zikomeza kugira ishingiro.
Raporo ya Loni igaragaza kandi ko FARDC yishe inshuro nyinshi amasezerano yo guhagarika imirwano, harimo ibitero byo mu kirere byagabwe ku birindiro bya AFC/M23, binyuranyije n’amasezerano yari yarumvikanyweho.
Ibi bikorwa bikunze gukorwa mu gihe Wazalendo itangiza ibitero byo ku butaka, bigatuma bigorana gutandukanya hagati yo kwirwanaho n’intambara nshya.
Mu bya politiki, RDC ikomeza gusaba ko M23 ibanza kuva mu bice yafashe mbere yo gukemura burundu ikibazo cya FDLR, bikadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, kandi bigaha imitwe yitwaje intwaro umwanya wo kwisuganya bundi bushya, bigakuraho icyizere.
Uretse ibikorwa bya gisirikare, Guverinoma ya RDC yatangije n’ingamba z’ubukungu n’iz’ububanyi n’amahanga zituma umwuka mubi ku Rwanda ukomeza kwiyongera.
Gusaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ku by’uko amabuye y’agaciro acuruzwa ajyanwa mu Rwanda, bigakorwa mu gihe intambara ikoreshejwe abahagarariye Leta ikomeje, bigafatwa nko gushyira u Rwanda ku gitutu.
Muri icyo gihe kandi, urugomo rw’imitwe ihagarariye Leta rutuma abaturage benshi bava mu byabo, bikongera umubare w’impunzi n’ibibazo by’ubutabazi byambukiranya imipaka.
Iyo habaye intambara, u Rwanda rwakira impunzi zihunga ibikorwa by’intambara by’umwihariko ibyibasira amoko.
Ishusho y’imyitwarire ituma intambara itarangira
Mu ncamake, ibyagaragajwe na Loni byerekana ko atari ibintu biba rimwe na rimwe, ahubwo ari biba mu buryo buhamye.
Guverinoma ya RDC ikomeje gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda mu ibanga, mu gihe iyihakana ku mugaragaro, bigatuma ikomeza kubona urwitwazo rwo kwitandukanya n’ibikorwa by’intambara bibera hirya no hino mu Burasirazuba.
Ubu buryo bugamije guhangana na M23, ariko bukitambika amahirwe y’amahoro arambye, butuma habaho icyizere gike mu Karere, bukanashimangira inzira yo kwihorera imaze imyaka myinshi iranga Uburasirazuba RDC.
Raporo ya Loni igaragaza ko kugera ku mahoro nyayo bidasaba gushyira igitutu kuri M23 n’u Rwanda gusa, ahubwo bizanasaba impinduka ikomeye mu buryo RDC yifashisha imitwe ihagarariye Leta, ndetse n’ingamba zinoze, zigenzurwa kandi zigaragara zo gukemura impungenge z’ingenzi z’umutekano w’u Rwanda.
Hatabayeho izo mpinduka, Uburasirazuba bwa RDC bushobora gukomeza kuba mu ntambara ikomeza kurangwa n’imbaraga n’imikoranire by’igihe gito, ariko itazigera ikemuka burundu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Nonese ubwo bisobanuyeko noneho bwaburengerazuba bwisi bwonjyera gutecyereza kabiri nahubundi byazagorana ko iteka ryose bibasira uruhande rumwe , uretseko erega baba bijijisha ukuri baba bakubona
Nonese ubwo bisobanuyeko noneho bwaburengerazuba bwisi bwonjyera gutecyereza kabiri nahubundi byazagorana ko iteka ryose bibasira uruhande rumwe , uretseko erega baba bijijisha ukuri baba bakubona