Leta yihaye intego yo kugera kuri 25.9% y’ubwizigame ku musaruro mbumbe w’Igihugu

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, iratangaza ko Leta yihaye intego yo kugera ku kigero cy’ubwizigame kingana na 25.9% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2029.

Nubwo ikigero kitari hasi cyane ariko ngo hari aho bataragera neza, ari yo mpamvu bifuza ko mu myaka ine iri imbere bazaba bavuye ku kigero biriho uyu munsi, buri kuri 14.4% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Kugira ngo iyi ntego igerweho birasaba imbaraga z’Abanyarwanda bose, bagomba kugira umuco wo kuzigama, bakumva ko batagomba kuzigama ibyo basaguye, ahubwo bikajya muri gahunda zabo zose zo gukoresha icyo umuntu yinjije.

Hashize imyaka 36 hatangijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama, ukaba wizihizwa buri mwaka tariki 31 Ukwakira, aho kuri iyi nshuro ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi, hanatangizwa icyumweru cyo Kuzigama kizarangira tariki 7 Ugushyingo 2025.

Ni igikorwa cyateguwe na MINECOFIN ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Imari, hagamijwe guharanira ko buri wese agerwaho na serivisi z’imari, guteza imbere umuco wo kuzigama no gushora imari, nk’uko biteganywa muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2: 2024–2029).

Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego zitandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024, bukorwa buri nyuma y’imyaka ine, bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020.

Abatuye mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abo mu Mirenge y’icyaro, bavuga ko bayobotse gahunda y’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya kuko uretse kuba bibafasha gukemura bimwe mu bibazo byabo byo mu buzima bwa buri munsi ariko binabafasha muri gahunda zitandukanye zo kwiteza imbere.

Patrick Ndayisabye wo mu Murenge wa Byumba, avuga ko kuzigama bamaze kubigira umuco kuko bibafasha mu kwiteza imbere.

Ati "Ubu kubera kwizigamira kugura mituweli ntabwo bingora, kuko tugiye dufite utuntu tw’udushyirahamwe iyo ugize ikibazo uragenda ugakuramo amafaranga, ukaguta mituweli, ukishyurira umwana ibikoresho by’ishuri, birimo inyungu nta kibazo. Mbere wahuraga n’ikibazo ukabura ukuntu ukigobotoramo, kuko nko kujyana umwana kwa muganga byaragoranaga."

Marie Chantal Kamali, avuga ko mbere atumvaga akamaro ko kuzigama, kugeza igihe umubyeyi we wari ufite ubwizigame muri Ejo Heza yitabye Imana.

Ati "Ubwizigame bwe bwaje kutugirira akamaro kubera ko iyo umuntu amaze kwitaba Imana cyangwa ikindi gihe ukeneye ubwizigame bwawe muri Ejo Heza, urayabona. Baje kuduha amafaranga angana na miliyoni 1.2. Byatumye nshishikarira cyane kujya muri Ejo Heza, kandi biramfasha bikananyubaka, hejuru y’ubwo bwizigame bw’uwo musaza bwatumye n’itezimbere."

Mu Karere ka Gicumbi hari koperative 577 zigizwe n’abanyamuryango 173,490, hakaba amatsinda 2578, agizwe n’abanyamuryango 84,853.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Parfaite Uwera, avuga ko uretse abakoresha ibigo by’imari n’abari mu matsinda na koperative muri ako Karere hari n’umubare munini w’abazigama muri Ejo Heza.

Ati"Ejo Heza ni gahunda na yo twishimira ko turimo neza cyane, dufite abaturage 140,913, tukaba tumaze kugeza ku bwizigame bungana na miliyari 2,339,642,158. Turashimira cyane Abanyagicumbi, mukomereze aho kandi dukwiye kurushaho kuko gahunda ya Ejo Heza, ni gahunda nziza ku banyagihugu, ituzigamira kugira ngo izabukuru tuzabeho tudasabiriza."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amabanki n’ibigo by’imari bitari amabanki muri MINECOFIN, Cyllile Hategekimana, avuga ko iyo Igihugu gifite abaturage bateye imbere cyane, nacyo kiba giteye imbere.

Ati "Intego nyamukuru nini Igihugu gifite ni ukugira ngo kigire abaturage batekanye kandi bafite ubukungu buteye imbere. Ubwo bukungu bw’abaturage iyo ubuhuje bwose nibwo bwa bukungu bw’Igihugu. Ubwizigame bwacu nibwo bugenda bukaba ubwizigame bw’Igihugu, tukareba cya gipimo dukurikije n’undi musaruro uturuka hirya no hino mu bice bigize ubukungu bw’Igihugu."

Arongera ati "Ikigero cy’ubwizigame mu Rwanda ntabwo kiri hasi cyane ariko nanone ntabwo turagera aho twifuza kugera, uyu munsi turi ku kigero cya 14.4% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, tukaba dufite intego yo kugera kuri 25.9% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2029."

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzigama wizihihijwe hamwe no gutangiza icyumweru cyahariwe kuzigama cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Zigama, Shora Imari Wigire".

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka