Ibi byatangajwe ku wa 25 Gicurasi, ubwo Abadepite bemezaga ibitekerezo bya Sena ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026–2027 n’ingamba zo mu gihe giciriritse kugeza mu 2029.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Odette Uwamariya, yavuze ko ibiganiro bagiranye na MINECOFIN byagaragaje ko ibikorwa byo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kwitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Yagize ati “Mu biganiro na MINECOFIN, byagaragaye ko ibijyanye no kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byitaweho muri iyi ngengo y’imari. Uturere twose twagenewe ingengo y’imari irenga miliyari 5 Frw, usibye akarere kamwe kari kararangije kubaka izo nzu.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta igaragaje impungenge ko mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026–2027 nta mafaranga yari ateganyijwe yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gusanira abafite inzu zangiritse.
Ubwo yitabaga iyi komisiyo ku wa 12 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu muri MINUBUMWE, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko iyo minisiteri, ifatanyije n’izindi nzego zirimo MINALOC na MINECOFIN, zafashe umwanzuro ko gahunda zo kubakira abarokotse Jenoside zizajya zijyanishwa na gahunda rusange zo kubakira abandi Banyarwanda batishoboye.
Ibi byakurikiye impungenge zagaragajwe n’Abadepite ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagituye mu nzu zishaje cyangwa badafite aho kuba, basaba ko hakongerwa imbaraga mu kububakira no gusana inzu zangiritse.
Depite Mukampunga Epiphanie yavuze ko imibare ihari igaragaza ikibazo gikomeye, aho inzu 29,232 z’abarokotse zikeneye gusanwa, mu gihe abandi 6,973 bagikeneye kubakirwa.
Nubwo iki kibazo cyakemutse, mu kwemeza ibitekerezo bya Sena ku ngengo y’imari y’umwaka utaha n’ingamba zo mu gihe giciriritse kugeza mu 2029, Abadepite basabye MINECOFIN kwita no ku bindi bibazo byagaragajwe n’inzego zitandukanye ko bikeneye kongererwa ingengo y’imari.
Mu byasabiwe kongererwa ingengo y’imari harimo ibikorwa by’ubwikorezi, by’umwihariko kubaka, gusana no kubungabunga imihanda yunganira ubuhinzi n’ubworozi (feeder roads).
Harimo kandi imishinga ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, RICA, gahunda z’amazi za WASC, RDB, Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’ikorwa ry’amashanyarazi.
Icyakora, MINECOFIN yabwiye Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko imwe muri iyi mishinga yamaze kugenerwa amafaranga mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, indi na yo ikazagenda yitabwaho mu gihe cy’ingamba z’igihe giciriritse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|