Kwiteza imbere tubikesha umutekano twazaniwe na Perezida Paul Kagame – Abayislamu bo mu Rwanda
Abayisilamu bo mu Rwanda bavuga ko kwiteza imbere babikesha umutekano bazaniwe na Perezida Paul Kagame. Babitangaje Kuri uyu wa Gatutu tariki 25 Werurwe 2026 mu gikorwa cyo guhura no kuganira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri BK Arena.
Mu buhmya bwatanzwe na Hadji Issa Hakizimana washinze resitora ya ‘Visit Rwanda-Issa Coffee’ izwi i Nyamirambo ahazwi nko mu Marangi, yagarutse ku rugendo rwe rw’iterambere, akesha imiyoborere myiza.
Ati “ Mu mirimo, mu mashuri n’ahandi, Abayisilamu dufatwa nk’abandi Banyarwanda, nta kibazo cyo gutotezwa nk’uko byahoze muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri. Ni ibintu dushima, byose tubikesha uwadusubije agaciro”.
Yanavuze ko Leta y’u Rwanda yatanze amahirwe angana kuri bose ndetse igakuraho ivangura ubu abanyarwanda bakaba bibona mu bunyarwanda kuruta uko bibona mu moko kandi bikaba bibaha amahirwe yo gukorera aho ari ho hose mu gihugu.
Umushoramari mu rwego rw’uburezi akaba n’uwashinze Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB), Hadjat Mukarubega Zulfat, yavuze ko Perezida Kagame yamubereye icyitegererezo mu buzima, abiheraho asaba Abayisilamu kurera abazasiga umurage mwiza.
Yatanze ubuhamya bw’aho yahereye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatangiye ubucuruzi buciriritse ahereye ku nguzanyo ya Banki, agakomeza kubwagura kugeza ashinze Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB).
Hadjat Mukarubega avuga ko kuba abantu babasha gukora bagatera imbere byose biturka ku mutekano igihugu kiba gifite.
Ati “Ntawabura kuvuga ko umutekano ari wo nkingi y’iterambere kuko udahari ntawakora ngo bigende neza, turamushimira rero no kuba yarahaye umugore agaciro akisanga mu iterambere ry’igihugu”.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira Iti“Twishimire imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye agaciro, n’ubwisanzure mu myemerere”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Natwe mudukorere ubuvugizi iterambere mubyaro byohasi ryihutishwe tubone free dom nkogu senga imihanda amavuriro etc... Nk’indego nahandi murakoze.