Kuva muri 2003-2006 mu Karere ka Gasabo konyine hamaze kwimurwa imiryango 2869 kubera ibiza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabwiye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Umutekano ya Sena ko muri ako karere hari ahantu 102 ibiza byibanda (hotspots).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bukaba bwasabye abo basenateri ubuvugizi kugira ngo hatunganywe ku misozi igize ako karere abaturage bahatuzwe aho guhora babimura kuko "Muri Kigali ahatari ku misozi usanga ari mu bishanga."

Aka karere kanagaragaje ko hari ibikorwa byinshi bikeneye ingengo y’imari mu rwego rwo kwirinda ibiza, birimo inzira z’amazi, ibiraro bigera muri 82 n’ibindi.

Banavuze ko bahangayikishwa n’abaturage bimurwa ku misozi bivugwa ko igiye gutunganywa kugira ngo babone uko bahatuza abaturage neza ariko hagashira imyaka n’imyaka bidakorwa, nyamara umuturage ntibanabumukureho agakomeza kubusoreshwa.

Senateri Charles Murigande, na we yavuze ko icyo kibazo gihangayikishije ababaza icyo iyo bavuganye n’Ikigo cy’Igihugi cy’Imisoro n’Amahoro bababwira.

Ati "Ubwo se waba uri muyobozi ki, abaturage bawe bakomeje guhura n’ikibazo nk’icyo gikora ku mibereho yabo ugaceceka."

Senateri Murigande avuga ko icyo kitagakwiye kuba kinanirana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwo bwavuze ko bica mu nzira ndende, birimo no kwemeza ko bahimuwe.

Ubuyobozi ariko buvuga ko "abo baturahe bakabaye nta n’icyo bishyuzwa kuko ngo bamerewe nabi."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka