Kuva ku busa kugera ku kwigira: Urugendo rutangaje rw’abagore biteje imbere bafashijwe na ASA International

Abagore bafashijwe na ASA International (Rwanda) Plc bavuga ko bageze ku rwego rushimishije mu kwiteza imbere, binyuze mu bikorwa by’imari biciriritse bibafasha kwiyubaka no guteza imbere imiryango yabo.

Ibi babigarutseho mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ubusanzwe wizihizwa taliki ya 08 Werurwe bahisemo kwizihiza uyu munsi bishimira ibyo bagezeho, aho bagaragaje ko gahunda za ASA International zibafasha kuva mu bukene, bakagera ku bushobozi bwo kwihangira imirimo no gufasha imiryango yabo kwigira.

Uzabakiriho Marie Agnes ni Umugore wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana, ni umwe mu bagore bamaze kwiteza imbere abikesha iyi gahunda, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragara.

Ati: “Mbere sinagiraga igishoro gihagije cyo gukora ubucuruzi, ariko ubu maze kwagura ibikorwa byanjye. Nshobora kwitunga no gutunga umuryango wanjye, kandi mfite icyizere cy’ejo hazaza.”

Naho Mukarusagara Devothe wo mu karere ka Rusizi ashimangira ko kuba barahawe amahirwe yo kubona inguzanyo n’amahugurwa byabafashije guhindura imibereho.

Ati: “Twari dufite ibitekerezo ariko nta bushobozi bwo kubishyira mu bikorwa. Ubu turacuruza, twinjiza amafaranga kandi tugafasha n’abana bacu kwiga neza. Ubuzima bwarahindutse cyane.

Umuyobozi Mukuru wa ASA International mu Rwanda, Christian Salifou, yavuze ko intego yabo ari ugushyigikira abagore kugira ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.

Ati: “Dushyira imbaraga mu guha abagore ubushobozi, tubaha inguzanyo ziboroheye ndetse n’amahugurwa abongerera ubumenyi. Iyo umugore atera imbere, n’umuryango wose urazamuka.”
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa byabo bidashingiye gusa ku gutanga inguzanyo, ahubwo banibanda ku kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’imiyoborere n’imikoreshereze y’imari.

Christian Salifou, Umuyobozi wa ASA International Rwanda
Christian Salifou, Umuyobozi wa ASA International Rwanda

Ngayaboshya Silas, Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko iterambere ry’umugore ari inkingi ikomeye mu kubaka igihugu kirambye.

Ati: “Leta y’u Rwanda ishyize imbere kongerera abagore ubushobozi mu bukungu no mu miyoborere. Iyo umugore ashoboye, umuryango urakomera, bityo n’igihugu kikungukira kuri iryo terambere.”

Ibi birori byabaye umwanya wo gusangira ubuhamya, aho abagore batandukanye bagaragaje urugendo rwabo rwo kwiteza imbere, ndetse banakangurirana gukomeza gukora cyane no kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa.

Muri rusange, abagore bafashwa na ASA International bagaragaza ko gushyigikirwa mu by’imari no mu bumenyi bibafasha kwigira, bakagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiryango yabo, bityo bakaba n’umusingi w’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka