Kutandukuza abapfuye ku gihe, imbogamizi ku iterambere ry’abaturage

Kuzuza amakuru y’irangamimerere muri rusange ni ingirakamaro ku baturage no ku gihugu, kuko ayo makuru ari yo aherwaho hakorwa igenamigambi, ari na ryo rigenderwaho mu guteza imbere abaturage hakurikijwe ibyo bakeneye, bikaba ari ngombwa rero ko imibare y’abagenerwabikorwa iba izwi.

Abaturage bifuza ko bakoroherezwa mu kubona serivisi z'irangamimerere
Abaturage bifuza ko bakoroherezwa mu kubona serivisi z’irangamimerere

Hari bamwe mu baturage badaha agaciro igikorwa cyo kwandukuza uwapfuye mu bitabo by’irangamimerere, bavuga ko uwagiye aba agiye, ntibibuke ko kutabikora bishobora kubagiraho ingaruka.

Twagiramungu wo mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yari yarashakanye n’umugore we byemewe n’amategeko, nyuma aza kwitaba Imana.

Ati “Hashize imyaka cumi n’itandatu apfuye, ibyo kumwandukuza ku murenge siniriwe mbijyamo, numvaga ntacyo byamfasha. Kubera ko twari twarasezeranye ivangamutungo, ejobundi nashatse kugurisha umurimango nkemure ikibazo ntibyankundira, bakambwira ngo nzane umugore asinye kandi yarapfuye, ubu bansabye kujya mu rukiko ngo ni rwo rubyemeza”.

Musabyimana Thérèse wo mu Karere ka Muhanga umaze imyaka 31 apfakaye, yari yarasezeraniye mu Murenge wa Kiyumba, aha ngo hakaba hari ibitabo by’irangamimerere byabuze, ku buryo amakuru menshi ataboneka.

Ati “Iyo ngize icyo nshaka gukora ku butaka bw’umuryango, bansaba icyangombwa cy’uko nashyingiwe. Najya ku murenge kikabura kuko ayo makuru adahari, mbese nta burenganzira mfite ku mutungo wanjye. Umugabo wanjye yarapfuye barabizi, kuki bansiragiza ngo mbanze njye mu nkiko nta n’ubushobozi mfite, badushakire ubundi buryo byakemukamo”.

Iki ni ikibazo gifitwe n’Abanyarwanda batari bake, kuko kugeza n’uyu munsi imibare igaragaza uko impfu zandikwa mu irangamimerere ikiri hasi, nk’uko bigaragara muri raporo z’imyaka itandatu ishize z’amabarura y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Mu 2019, impfu zagaragaye zari 23,791 ariko izanditswe mu irangamimerere ni 31.4% byazo, impfu zabonetse mu 2020 zari 22,634 ariko izanditswe mu irangamimere ziba 29.9%. Mu 2021, habaruwe impfu 19,797 mu gihe izanditswe mu irangamimerere ari 26.2%, naho mu 2022 habonetse impfu 27,010 ariko izanditswe mu irangamimerere ziba 31.1%.

Mu 2023 habonetse impfu 32,853 hanyuma izanditswe mu irangamimerere ziba 41.8%, naho mu 2024 impfu zagaragaye ni 40,704 mu gihe izanditswe mu irangamimere ari 46.1% byazo.
Graphic

Imirongo ihagaze y'ubururu yerekana imibare y'abapfuye, naho umurongo utukura ukagaragaza impfu zanditswe mu irangamimere mu myaka itandatu
Imirongo ihagaze y’ubururu yerekana imibare y’abapfuye, naho umurongo utukura ukagaragaza impfu zanditswe mu irangamimere mu myaka itandatu

Harakorwa iki ngo abantu badakomeza gusiragira?

Impamvu nyamukuru ituma abapfuye batandikwa bose mu irangamimerere cyangwa ngo bandukurwe mu bitabo nk’uko bimenyereye kuvugwa, ni uko hari abapfa batageze kwa muganga, imiryango yabo ntiyite ku kujya gutanga ayo makuru.

Iyi mibare rero igaragaza ko hakiri ibyo gukosora mu irangamimerere kugira ngo bitungane, cyane ko ari ryo Leta igenderaho ikora igenamigambi ry’Igihugu.

Umuyobozi w’ishami ry’irangamimerere n’ikusanyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA), Jean de Dieu Bikorimana, avuga ko ikibazo cyo kutandukuza abapfuye cyane cyane ku bashakanye mbere ya 1999 gihari koko, aho hari n’aho ibitabo byabuze ahanini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa ngo barimo gushaka uburyo batakomeza kugana mu nkiko nk’uko babisabwa.

Ati “Niba umuntu atanga amakuru y’uko yari yarasezeranye n’inyandiko yerekana ko ari umupfakazi, ntibyari ngombwa ko asabwa kuzana icyangombwa cy’umwimerere cy’ishyingirwa kuko biba bigaragara. Tugiye kubikurikirana turebe uko twafasha abantu bafite ibyo bibazo, ku buryo tubarinda kujya mu nkiko”.

Ubushakashatsi bwa NISR bwagaragaje ko muri 2023, kwandikisha abana bavuka byari bigeze kuri 90%, mu gihe muri 2024 byari bigeze kuri 90.3%. Iyi mibare yerekana ko hari intambwe igaragara mu kwandikisha abana bavuka mu Rwanda, bikaba byagombye kuba kimwe no mu kwandukuza abapfa, kuko ho bigaragara ko hakiri akazi gakomeye ko gukora.

Ubwo ku itariki 12 Kamena 2025, mu Karereka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo hizihirizwaga Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere, hakanatangirizwa ubukangurambaga bwo kwemeza amakuru y’irangamimerere ngo ahari amakosa akosorwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yakanguriye abaturage bose kwitabira iki gikorwa.

Yagize ati “Muri iki cyumweru hazatangwa serivisi z’irangamimerere mu gihugu hose. Turashishikariza abatarandikishije abana bavutse cyangwa ngo bandukuze ababo bapfuye, kugana abanditsi b’irangamimerere babafashe. Turongera kandi gushishikariza ababana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, gusezerana no kwemera abana bavutse mbere y’isezerano”.

Abanyarwanda muri serivisi basaba kenshi harimo iz’ubutaka, aha itegeko risaba ko umuntu ushaka imwe muri izi serivisi nko guhererekanya ubutaka, agomba kwerekana icyambwa cy’uko yashyingiwe kuko ari cyo kigaragaza uburyo bahisemo bwo gucunga umuyungo wabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange

Hari hamwe mu nzego z’ubuyobozi rero ibitabo by’irangamimerere byabuze kubera impamvu zitandukanye, abapfakaye rero mu gihe cyo kongera gutanga amakuru ngo ashyirwe mu ikoranabuhanga, benshi ntibiriwe bajyayo bumva ko bitari ngombwa kuko bizwi ko abo bashakanye bapfuye, akaba ari bo muri iki gihe barimo kugorwa no kubona serivisi bifuza.

Mu itegeko rigenga abantu n’umuryango nomero 71, ryasohotse ku itariki 26 Kamena 2024, mu ngingo yaryo ya 209, havuga ko iyo inyandiko y’ishyingirwa idashoboye kuboneka, isimburwa n’urubanza ruciwe.

Ibi rero ni byo abaturage bafite icyo kibazo bavuga ko bibavuna, kuko batoroherwa no guhora mu nkiko, cyane ko bibasaba ubushobozi, bakifuza ko hagira igikorwa ngo boroherezwe, kuko bibadindiza mu iterambere, cyane ko ntawe ushobora no gutanga ingwate y’ubutaka bwe ngo ahabwe inguzanyo muri banki.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka