Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni inshingano tutazatezukaho - Minisitiri w’Intebe
Ministiri w’intebe Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yahumurije kandi yihanganisha imiryango y’ababuze ababo, agaruka no ku nshingano Abanyarwanda bafite yo kurwanya ingengabitekerezo Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati,” Ndagira ngo ntangire iri jambo nihanganisha kandi mfata mu mugongo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turi kumwe hano, ndetse n’abari hirya no hino mu gihugu…Nk’uko tubizi twese, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuvana amasomo mu mateka mabi u Rwanda rwahuye nayo,biturutse ku bukoloni n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri."
Yibukije ko ari inshingano Abanyarwanda bahisemo, kandi bazakomeza kuzirikana.
Yagize ati "Kubahiriza izi nshingano ni ngombwa, kuko nk’uko tubizi, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yarateguwe. Yateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho mbere ya 1994. Ubwo butegetsi bwashenye ubumwe bw’Abanyarwanda,bwimika ingengabitekerezo y’irondabwoko, irondakarere, urwango , ivangura n’amacakubiri."
Minisitiri w’intebe yagarutse ku mwihariko w’ibikorwa bijyanye n’umugambi wo kwica Abatutsi byabaye muri Ngororero, ariko anashima ko muri ako Karere, ari naho habonetse abanyeshuri babaye intwari abantu bagomba gufatiraho urugero rw’ubumwe bw’Abanyarwanda
Yagize ati "Abakuru bari hano, murabyibuka kandi nk’uko n’abandi babivuze, ko muri aka Karere, ari ho Dr Leon Mugesera yavugiye ijambo ku wa 22 Ugushyingo 1992, iryo jambo rye rikaba ryarashishikarizaga Abahutu kwica Abatuts."
Yibukije n’ubugome bw’indengakamere bwa Padiri Seromba Athanase wagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri Kiliziya i Nyange, akayibasenyeraho. Aha, Padiri Seromba yahamijwe icyo cyaha, mu Rukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Minisitiri w’intebe yavuze ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi atari umuhango, ahubwo ko ari igihango cyo kubasubiza agaciro bambuwe, bikaba n’uburyo bwo kwiyemeza ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.
Avuga ku bahakana Jenoside, Dr. Nsengiyumva yagize ati "Bakomeje guhererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi byose bikorwa imiryango mpuzamahanga irebera, nk’uko byagenze mu Rwanda muri 1994 na mbere yaho. Amahitamo twagize nk’Abanyarwanda nk’uko Perezida wa Repubulika yabigarutseho ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho mu Rwanda”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|