Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Kagame araganira n’abarangije urugerero
Biteganijwe ko Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aganira n’abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye barangije amezi akabakaba muri arindwi bari mu bikorwa by’urugerero, kuri uyu wa gatandatu tariki 15/6/2013, aho bazamumurikira ibyo bakoze mu guharanira iterambere rusange ry’igihugu.
Ku mbuga nkoranyambaga za twitter na facebook, ndetse no kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, abantu bose babyifuza bazaba bakurikiye ikiganiro Perezida Kagame n’abanyeshuri 37,660 barangije urugerero, aho buri wese ashobora kubaza no gutanga ibitekerezo bijyanye n’uwo muhango, ndetse n’ibyagezweho ku rugerero.
Abanyeshuri barangije ibikorwa by’urugerero ahanini ngo bakoze ubukangurambaga mu kwirinda SIDA no kuboneza urubyaro mu gihugu hose, ariko muri rusange baranashimirwa byinshi birimo kuba barakoze amabarura y’abaturage, bakigisha abantu gusoma no kwandika, nk’uko Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yabigaragaje.

Twitter ya MINALOC igaragaza kandi ko abo banyeshuri bagize uruhare mu bikorwa birimo gutera ibiti no kurwanya isuri muri rusange, hamwe no kubaka amazu y’abatishoboye n’imihanda.
MINALOC irakangurira buri wese wifuza kugira icyo yavuga, mu gihe Perezida Kagame azaba aganira n’Intore z’abanyeshuri barangije urugerero mu nama yitwa” MeetthePresident” kuri uyu wa gatandatu, gutanga ibitekerezo kuri twitter #Urugerero, kuri facebook wanditse ijambo urugerero, ndetse no kohereza ubutumwa kuri 1212, ukoresheje telefone.
Ibikorwa by’urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, byatangijwe ku mugaragaro mu karere ka Rwamagana na Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, tariki 22/01/2013, ariko bikaba byari bimaze igihe birimo gukorwa mu gihugu hose.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
MUZATUBARIZE UBISHINZWE,KO BAVUGAKO URUGERERO ABAZARUKORA UBUTAHA BABABUMBIRA HAMWE NKINTARAYOSE BAGAKORERA HAMWE,IBYO BINTU NIBYO? ESE URIMURUGERERO UKABONA UMUNTU WAGUFASHA KWIGA HANZE WABIGENZA UTE?MUMFASHE.
Kuri Simoni kamuzinzi,
Amahoro ubutaha ujye uduha inkuru itomoye kabisa. ni ukuvuga umuntu asoma akagira icyo abarira abandi...ntutubwiye uti ni ugugerero rw’igihugu cyose, barava aho bakoreye bahurire kigali, isaha cg se bahurire aho bakoreye.
Gusa nagira nti Leta nayo niyikubite agashyi ibyemezo yari yarafashe cg iteganya ibikureho...Aha ndavuga Buruse nizubizweho ,,,kandi abantu bajye bishyura kibe ikigega nyacyo cy’uburezi kuri bose kandi babishoboye.
Ko mutabarangiye aho bazahurira n’umukuru w’igihugu abo bana barangije urugerero?Mwabarangiye aho byatangiriye.