Kumenya niba amazi atakara, ameneka cyangwa apfa ubusa: Ihurizo ritoroheye Abasenateri

Abasenateri bahuye n’ihurizo ritoroshye ryo kwandika umwanzuro wo kugeza kuri Guverinoma urebana n’ingano y’amazi ava mu mavomo akagenda ntacyo amariye abakagombye kuyakoresha, bityo bigatera igihombo haba kuri Leta no ku bakayakoresheje.

Ni umwanzuro ukubiye mu myanzuro ibiri ya raporo Komisiyo y’Ubukungu n’Imari ya Sena y’u Rwanda yakoze ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kwegereza abaturage amazi meza ikaba yayigezaga ku Nteko Rusange ya Sena tariki 10 Werurwe 2026 ngo yemeze imyanzuro y’icyo yasanze gikwiye gukorwa ngo ibibazo birimo bikosorwe.

Uwo mwanzuro wagiraga uti “Kwihutisha imishinga yo kubaka inganda zitunganya amazi, ibikorwa byo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi, gusimbuza imashini zikurura amazi (pumping stations) zishaje no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugabanya igipimo cy’amazi meza yatunganyijwe atakara.”

Senateri Emmanuel Havugimana yabaye nk’usembura ibiganiro mpaka ku nyito ikwiye gukoreshwa, kuko ari we watse ijambo mbere agasaba ko inyito “amazi atakara” ikwiye kuva mu mwanzuro igasimbuzwa inyito “amazi ameneka” kuko ngo ubusanzwe amazi adatakara.

Ni ubugorarangingo butakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Fulgence Nsengiyumva, avuga ko amazi atakara atari amazi apfa ubusa gusa, aho yavuze ko hari amazi asohoka mu ruganda agasohoka akagera muri mubazi, ariko ntiyishyurwe.

Yifashishije urugero, yagize ati “Hari amazi asohoka mu ruganda akagenda akagera muri mubazi, mubazi bayinize agakoreshwa ariko ntiyishyurwe…kandi ntabwo yapfuye ubusa. Yakoreshejwe ariko ntiyishyuwe.”

Senateri Valentine Uwamariya yahise afata ijambo, abwira Inteko Rusange ya Sena ko ahubwo, icy’amazi akoreshwa atishyuwe kitari mu mwanzuro, bityo na we ahakana iyo nyito, asaba ko hakoreshwa inyito “Amazi ameneka” aho kuba “Amazi atakara” cyangwa “Amazi apfa abusa.”

Aha Senateri Uwamariya, waje no kunganirwa na Senateri Havugimana, avuga ko bitaba ari byo kuvanga iby’amazi yibwa n’amaneka ataragera mu mavomero.

Byasabye iminota irenga icumi no gutangwaho ibitekerezo n’Abasenateri batanu kugira ngo Perezida wa Sena, ashobore gufata umwanzuro ko hakoreshwa imvugo “amazi apfa busa” muri uwo mwanzuro.

Ni umwanzuro yafashe nyuma yo kumva igitekerezo cya Senateri Cyprien Niyomugabo, wahakanye iyo mvugo yivuye inyuma, nyuma yo kumva ko Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Laetitia Nyinawamwiza ashatse gutuma bayikoresha ku bisa n’igitugu yitwaje ko ari na yo mvugo ikoreshwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ndetse akaba ari na yo ikoreshwa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024-2025.

Senateri Niyomugabo yahamije ko ubusanzwe amazi ameneka, ati “ariko na none ugereranyije n’ibivugwa, kumeneka ni akantu gatoya, byaba byiza hakoreshejwe ijambo ‘Amazi apfa abusa.”

Kugeza ubu mu Rwanda, amazi apfa ubusa ari ku kigero cya 39,5 mu gihe mu bipimo mpuzamahanga amazi meza apfa ubusa atagomba kurenga 25%, naho mu bihugu bifite ibikorwa remezo biteye imbere amazi apfa ubusa akaba ari munsi ya 15%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka